Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

“Urabona aka kazi koko katuma mpindura ikiciro cy’ubudehe?"- Umubyeyi uzunguza utujerekani

Friday 9 October 2020
    Yasomwe na

Ni kenshi wahura n’umuntu ukabona ari mu kazi runaka ubona gateye impungenge ukamwibazaho cyane ariko ni gake ushobora gutekereza kumwegera ngo umenye uko abayeho muri ako kazi ubona katoroshye kubonamo icyamutunga, ariko nta kindi bisaba usibye kwemerera ayo marangamutima ugize akagufasha gutega amatwi no gukoresha impano y’ubwitange iba muri wowe.

Ikinyamakuru MamaUrwagasabo.rw cyagerageje kuganiriza umubyeyi utunzwe n’akazi avuga ko nubwo ataburara ariko katatuma abasha guhindura ubuzima keretse abonye ubufasha mugihe cya Covide 19 cyatumye atakaza uburo bwo kujya mungo kandi naho yakuragamo utujerekane ubu nubwo ataburara ariko mugihe cya guma mu rugo yaraburaye ishuro nyishi.

Nyirahabiyaremye Claudine, ni umubyeyi utuye i Murambi mu murenge a Gatenga mu karere ka Kicukiro, avuga ko amaze imyaka atunzwe no gucuruza utujerekani twavuyemo amavuta, isabune, amazi n’ibindi tugasigara ari nk’umwanda ariko we akabikoramo ubundi bucuruzi.

Yagize ati “Ntangira aka kazi umwana natwise ubwo nagatangiraga ubu afite imyaka itanu. Nabonaga abandi babicuruza nanjye baranyigisha. Gusa ubu nta mafaranga bikigira mbere niho yabagamo.

Njye sinzi gucuruza agataro karananiye, n’imyenda sinzi kuyicuruza, ubwo rero umuntu yarambwiye ati ngwino nkwereke uko bacuruza utujerekani. Tukajya tugenda muri za butike tukaburangura tukajya kubugurisha. Nari mfite undi muntu untunga ariko wabibonye neza ntabwo nabura amafaranga kereka nabibuze.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko icyo aharanira cya buri munsi nuko ataburara nubwo yaba nta kintu yabonye gifatika cyatunga umuryango muri iyo minsi cyane ko aho icyorezo cya COVID-19 cyaziye cyahinduye ibintuu nawe ingaruka zikaba zaramugezeho.

“Njyewe umugabo yaba ahari cyangwa adahari ntabwo nakicwa n’inzara kubera ko adahari; hari ubundi buryo bw’amatsinda, njya mu itsinda nkaguza nkabonamo igishoro nkagaruka nkakora nkongera nkishyura rya tsinda. Ni muri ubwo buryo mbayeho.”

Avuga ko aba mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko kugeza ubu atunze abana barindwi kandi ntawe uricwa n’inzara cyangwa ngo ajye mu muhanda.

Ati “Mu by’ukuri uno mwuga urantunze, sinzabiriza, siniba, kandi ndabizi hari benshi basabiriza nzi. Nyine abana ntabwo baba honeza ariko ntabwo byatuma hari umwana ujya mu muhanda no kwiba, kereka wenda ari indi mpamvu ibiteye. Ari icyo gihumbi nkikoresha uko nkobonye byaba bibiri nkabikoresha uko mbibonye ubuzima bugakomeza. ”

Nyirahabiyaremye avuga ko nubwo ubuzima bumeze gutyo ntawifuza guhera ku murimo umwe, aramutse abonye uko yakora ubucuruzi nk’abandi ubuzima bwarushaho kuba bwiza kuruta uko bumeze uyu munsi aho arwana no kutaburara.

Ati “Nonese urabona aka kazi koko katuma mpindura ikiciro cy’ubudehe, keretse wenda ngize ikindi kintu mbona. Gucuruza mu isoko nabishobora. N’abo numvise bafasha abantu bakabaha amafaranga yog utangira ubucuruzi basaba abantu bafite inzu kandi njye nkodesha bigatuma ntagira aho mbarizwa hazwi ntuye.”

Ibyo ngo bituma zimwe mu mfashanyo zigenewe by’umwihariko ababyeyi bakeneye kwiteza imbere zitamugeraho ngo azamuke ave mu kiciro kimwe ajye mu kindi yiteze imbere n’umuryango we.

MUTUNGIREHE SAMUEL

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru