Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abandi banyamakuru bakomeye bagiye kurushinga

Monday 22 May 2023
    Yasomwe na

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi uzwi mu gukora ibyegeranyo bicukumbye byigaruriye amatwi ya benshi mu Rwanda, agiye kurushinga na mugenzi we MAHORO Claudine wamenyekanye kuri TV10.

Bitangiye kumenyekana ko abahuje umwuga, cyane cyane mu itangazamakuru mu Rwanda ko bahitamo kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro kigufi Mwanafunzi yagiranye na PRIMO.RW yemeje amakuru y’ubukwe bwe na Mahoro Claudine, ashimangira ko bamaze igihe mu rukundo n’ubwo byari hagati yabo gusa n’izindi nshuti zabo nkeya.

Yavuze ko ubukwe bwabo buteganyijwe taliki 1 Nyakanga 2023, aho imihango yose Gusaba no Gukwa ndetse no Gusezerana imbere y’Imana bizabera i Butare.

Yagize ati “Nibyo koko ubu ndi kwitegura kurushinga n’uwo tumaze iminsi mu rukundo. Ni Mahoro Claudine. Ibirori bizabera mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye. Imihango yose [Gusaba no gukwa ndetse no kwakira inshuti n’imiryango] izabera Musée Ethnographique iherereye i Huye.”

Mwanafunzi avuga ko imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru