Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu kwezi gutaha Koffi Olomide azataramira i Kigali

Sunday 14 November 2021
    Yasomwe na

ICYAMAMARE, Umukongomani, Antoine Christophe Agbepa Mumba, uzwi mu muziki nka Koffi Olomidé, yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha araba ataramiye i Kigali mu Rwanda.

yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yifashishije amashusho, yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye gutaramira i Kigali tariki 3 Ukuboza 2021.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yifurije urugendo rwiza Koffi Olomide ubwo azaba yerekeje mu rw’imisozi 1000.
Iki ni igitaramo cya gatatu Koffi Olomide agiye gukorera mu Rwanda mu myaka 15 ishize.

Nyuma yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 gikomeje gucika intege, imyidagaduro ikomeje kongera gususurutsa Abanyarwanda bari bamaze hafi imyaka ibiri mu bwigunge.

Nyuma y’uko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zorohejwe, abahanzi n’abashoramari banyuranye bateguye ibitaramo byiganjemo ibikomeye.

Nyuma y’igitaramo cya Bruce Melodie, icyatumiwemo Adekunle Gold biherutse kubera mu Mujyi wa Kigali n’ibindi binyuranye byatumiwemo abahanzi bakomeye nka Rema na Omah Lay, byamaze kwemezwa ko Koffi Olomide agiye gususurutsa Abanyarwanda.

Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao, aheruka gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.

Mbere yaho, Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro akaba yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru