Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abantu 13 bafashwe bagiye guturitsa Kigali City Tower kugeza Nyabugogo

Friday 1 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko yataye muri yombi abantu 13 bari mu mugambi wo gutegura ibikorwa by’iterabwoba i Kigali bashaka guturitsa bagashyira hasi zimwe mu myubako zikomeye zirimo Kigali City Tower, gare ya Downtown n’iya Nyabugogo.

Abafashwe beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, ku munsi u Rwanda rwizihizaga umunsi wo ukunda Igihugu hazirikanwa ubutwari bw’ingabo zari iza APR hatangiye urugamba rwo gutsinda ubutegetsi bw’igitugu bwagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bantu bafatanywe ibikoresho bagombaga kwifashisha mu mugambi mubisha wabo, birimo ibituritsa intambi n’imiturirwa, insinga, imisumari n’ibindi birimo telefone zigendanwa zirimo na video bigishirizwamaho.

Polisi yavuze iperereza rigaragaza ko aka agtsiko kakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democrayic Forces ADF, ukorana na ISI mu bijyanye n’icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Bamwe bafatiwe mu mujyi wa Kigali, abandi bafatirwa mu karere ka Rusizi na Nyabihu mu matariki atandukanye.

Polisi yashimiye abantu bagiye takorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibyo bitero, yizeza abaturarwanda ko ikomeje kuba maso.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru