Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abantu 7 barimo n’umupolisi batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba imashini z’Ibiryabarezi

Thursday 31 December 2020
    Yasomwe na

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yerekanye abantu barindwi barimo umupolisi bafashwe bakekwaho ubujura bw’imashini zifashishwa mu mikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi.

Abo bantu bafatanywe imashini 19, aho bashinjwa kuba bamaze amezi arenga atatu baziba.

Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko bibaga izi mashini mu bice by’umujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba, bakabwira abaturage ko bazijyanye ku karere kuko zitemewe n’amategeko kandi ko zibangamira iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bajura bakoraga nk’ikipe, aho batatu muri bo bazanaga amafaranga yo gukodesha imodoka, babiri ari abashoferi, umwe akagura imashini zabaga zibwe ndetse hakiyongeraho umupolisi witwazaga izina ry’akazi agatera ubwoba abaturage.

Umwe mu bafashwe yagize ati “Twababwiraga ko ibyo biryabarezi bitemewe kandi ko nta byangombwa bifite.”

Ngo iyo bamaraga kwiba izo mashini, bazigurishaga kuri mugenzi we akazibagurira. Imashini imwe yagurwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 200 Frw.

Yavuze ko bibye izi mashini nyinshi mu duce twa Bugesera, Nyagatare, i Mageragere na Nyacyonga.

Umuturage witwa Ndagijimana Aphrodis utuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yavuze uburyo bamusanze aho akorera bakamutegeka kubaha izo mashini.

Ati “Umupolisi yamanutse atwaye amapingu mu ntoki, aza yirukanka, aba aranyinjiranye. Ati ni wowe ukorera hano? Ati fungura hariya, aba afashe ipingu arinshyizemo.”

Yakomeje avuga ko batwaye imashini ebyiri yari afite ngo bamubwiye ko agomba gutanga ibihumbi 100 Frw by’amande.

Kugira ngo bafatwe, uwo muturage yafashe ibirango by’imodoka baje batwaye abishyikiriza inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze amezi agera kuri atanu ishakisha abo bantu.

Yagize ati “Aba bagabo bakoze umushinga wo kwiba abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bashaka umupolisi bakajya hirya no hino aho basanze ababikora bitemewe bakabyiba, bakababeshya ko babijyanye ku murenge. Tumaze amezi hafi atanu tubakurikirana kuko amakuru twari tuyafite.”

CP Kabera yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko byorohereza inzego z’umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ku bijyanye n’abitwaza izina ry’akazi nk’umupolisi wafatanywe n’aba bajura, CP Kabera yavuze ko bidakwiriye kandi ko bazakomeza kubirwanya bivuye inyuma.

Uyu ni umupolisi wafashaga abo bagabo kwiba ibiryabarezi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru