Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Impunzi ziba muri Malawi zirimo iz’Abanyarwanda zose zahawe iminsi mike ngo zisubire mu nkambi

Sunday 25 April 2021
    Yasomwe na

Leta ya Malawi yafashe ikemezo cyo gusubiza mu nkambi impunzi zose zicumbikiwe kuri ubwo butaka, zisanzwe zikorera imirimo y’ubucuruzi mu migi no mu byaro hatari mu nkambi, ziganjemo iz’Abanyarwanda, Abarundi, n’Abakongomani bagiye bahungirayo mu bihe bitandukanye.

Ni ikemezo guverinoma ya Malawi yafashe mu cyumweru gishize, iha izo mpunzi iminsi 14 izageza tariki ya 28 Mata 2021.

Kuva aho iryi tangazo zigiye ahagaragara, icyoba ni cyose muri izo mpunzi ko abenegihugu bashobora kuryuririrraho bakabahungabanya cyangwa bakirara mu byabo bakabasahura.

Leta yo ivuga ko yafashe icyo kemezo ku mpamvu z’umutemano.

Umubirigi uvuga ikinyarwanda, Elie Mukunzi, akaba n’impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko nawe icyo kibazo kimureba kuko bari mu kiciro cy’abashoramari.

Ati "Twebwe nubwo tutari impunzi ariko abantu bafite imigambi mibi bakaba batwitiranya kubera ko tuvuga ikinyarwanda cyangwa ikirundi cyangwa iringara, urumva uko byagenda kose natwe turi impunzi tugomba kujya mu Nambi."

Undi ni Jean Marie Sinankwa, ni umurundi nawe ayoboye impunzi z’abarundi ziba hanze y’Umurwa Mukuru wa Lilongwe, avuga ko bijya gutangira Leta yababwiye ko ishaka ko impunzi ziri mu byaro zazamuka zikajya mu nkambi ariko batungurwa nuko hasohotse itangazo ritandukanye n’ibyo bemeranyije.

Yagize ati "Bari baherutse kuturemesha inama y’abayoboye abandi, batwereka ko abantu bari mu byaro ari bo bagomba kuvayo noneho bakaza mu mugi aho twemerewe gukorera ubucuruzi.

Hashize icyumweru kimwe gusa twagiye kumva batuzaniye itangazo ko ahubwo imounzi iyo ari yo yose igomba kuba iri mu nkambi mu minsi itarenze 14. Byari ibintu bitangaje cyane."

Iki cyemezo cyabangamiye izo mpunzi cyane kuko hari n’izari zisanzwe zimaze imyaka nibura 15 ziafata imfashanyo y’impunzi, zarahawe icyangombwa na leta kizemerera kwirwanaho bagashakisha ubuzima n’ikibatunga hanze y’inkambi.

Abo kandi bari banasanzwe barashyize abana babo mu mashuri, bari mu bucuruzi butandukanye, ku buryo bibagiye gusubira mu nkambi byongeye muri iyo minsi mike.

Ku bansi icyo kemezo cyabereye ihurizo ni impunzi zari zarashakanye n’abenegihugu cya Malawi zikaba zibaza uko zizabigenza.

Izi mpunzi kimwe n’abazivuganira barahanira uburenganzira bwa muntu barashyira mu majwi ishami rya Loni rishinzwe impunzi UNHCR, kuba nta kintu ribavuganiraho kandi ari ryo batezeho ubuvugizi bwahindura uwo mwanzuro, naryo rikabasaba gutegereza kandi impunzi zo iminsi zahawe iri kuzishirana.

Ikindi ni uko inkambi ya Dzaleka izo mpunzi zigiye kujyanwamo isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 ikaba igiye gukusanyirizwamo izirenga ibihumbi 50 utibagiwe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru