Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abanyarwanda bakwiye kujya basuzuma neza amafaranga bahawe cyane cyane inoti nshya: CIP Marie Goretti Umutesi

Saturday 16 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Ibi yabivuze nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, kuwa Kane tariki 14 Gicurasi, ifafashe uwitwa Uwamaliya Chantal ufite imyaka 25, imufatana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi avuga ko Uwamaliya yari asanzwe ari umukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuriza abantu amafaranga, muri ako kazi akaba ari nabwo yakwirakwizaga ayo mafaranga.

CIP Umutesi yagize ati "Uwamaliya kugira ngo afatwe byaturutse kuri mugenzi we yari ahaye ibihumbi bitanu, uwo mugenzi we agiye kuyabitsa asanga ni amiganano. Bakurikiranye Uwamaliya basanga yari afite andi nayo y’amiganano ibihumbi 20, ahita afatwa."

Uwamaliya amaze gufatwa yavuze ko nawe ayo mafaranga yayahawe n’umukiriya nawe ashaka kuyikuraho agenda ayaha abantu.
CIP Umutesi niho yahereye asaba abantu kujya bitondera amafaranga yose bahawe cyane cyane inoti nshya.

Ati "Duhora dukangurira abantu cyane cyane abacuruzi bakira amafaranga menshi kujya bitondera amafaranga bakira, bakabanza kuyitegereza kuko hari ubwo usanga harimo amiganano."

Uwamaliya yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kanombe kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakanguriye abantu gufatanya n’inzego z’umutekano bakarwanya amafaranga y’amiganano ataraba ikibazo gikomeye mu gihugu kuko agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru