Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abanyarwanda na mbere bahawe urukingo rwa Coronavirusi

Sunday 14 February 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga.

Amakuru y’uko abantu ba mbere batangiye gukingirwa Coronavirus mu Rwanda yamenyekanye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko muri gahunda y’igihugu yo gutanga inkingo, abafite ibyago byo kwandura biganjemo abakozi bo kwa muganga batangiye kuzihabwa.

Minisante yavuze ko muri iki gikorwa cyo gukingira iri gukoresha inkingo nke yabonye binyuze mu bufatanye butandukanye igihugu gifitanye n’amahanga.

Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko icyiciro cya mbere cyo gukingira kizakurikirwa n’ikindi kinini kizakingirirwamo umubare munini w’abaturage.

Iti “Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukingira yatangiye hakingirwa amatsinda ari mu byago byinshi byo kwandura by’umwihariko abari mu nzego z’ubuzima hakoreshejwe inkingo za COVID-19 zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, zikaboneka binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.”

Iri tangazo ryemeza ko inkingo u Rwanda rumaze kubona ari nke, ryakomeje rivuga ko gahunda yo gukingira mu buryo bwagutse izatangira mu minsi iri imbere.

Riti “Iki cyiciro kizakurikirwa n’igikorwa cyagutse kizaba muri uku kwezi hakoreshejwe inkingo zizava muri COVAX no muri gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe yo gutanga ibikoresho byo kwa muganga. Gahunda y’u Rwanda yo gukingira COVID-19 yamaze gutegurwa, ibizifashishwa, amabwiriza n’abakozi byose byamaze kujya mu buryo.”

Hagati aho ariko Minisiteri y’Ubuzima itangiye gutanga urukingo rwa COVID-19 mu gisa n’ibanga kuko nta makuru y’uko urukingo rwageze mu gihugu, ingano y’inkingo za mbere zabonetse muri ubwo bufatanye, n’ibindi wakibaza kuri gahunda yakomeje guhabwa abanyarwanda ko bazabanza gusobanurirwa iby’izo nkingo n’imikorere yazo mu mubiri w’abazazihabwa ku ikubitiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru