Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abanyarwanda nibakomeza kujya gutura mu byaro ibyo kurya bizabura mu myaka iri mbere

Thursday 30 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umubare w’abaturage mu Rwanda ukomeje kwiyongera bijyanye n’ibarura rusange riherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) mu gihe ubutaka bw’Igihugu butaguka, arinayo mpamvu bagirwa inama yo kuyoboka gutura mu mijyi ubutaka bweraho imyaka bakareka gukomeza kubwubakaho amazu.

Kuri ubu umubare w’abaturage mu Rwanda ugeze kuri miliyoni zisaga 13 bivuze ko bari bagenda biyongera ugereranyije n’imyaka yagiye itambuka, arinaho impuguke mu ibarurisha mibare zigira abantu inama yo kuza gutura mu mijyi mu rwego rwo kurinda ubutaka buhingwaho imyaka y’ibitunga abaturage.

Kuva ibarura ryatangira gukorwa mu 1978 abatuye u Rwanda bari miliyoni zisaga 4.7 , mu 1991 abanyarwanda bageze kuri miliyoni zisaga 7.2 , muri 2002 bageze kuri miliyoni zisaga 8, muri 2012 bageze kuri miliyoni zisaga 10 , mu gihe mu ibarura rusange rya 5 rihuruka gukorwa muri 2022 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ryasanze abanyarwanda bageze kuri miliyoni zisaga 13.

Kugeza ubu u Rwanda rugizwe n’ingo 3,312,743 muri bo igitsina gabo ni 48.5% mu gihe abagore bari kuri 51.5% , umubare w’abaturage batuye mu cyaro baracyari hejuru cyane kuko bari kuri 72.1, mu gihe abatuye mu mujiyi bakiri bake cyane ugereranyije kuko bageze kuri 29.7 bigaragara ko urugendo rukiri rurerure.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko ubucucike bw’abaturage mu Rwanda ari 501 kuri kilometero kare imwe, ndetse ubucucike ngo bukomeje kwiyongera bukomeje .

HABARUGIRA Venant umuyobozi w’ishami rishinzwe ibarura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR ) aragira abantu inama yo gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ubucucike bukabije ndetse ngo nibwo nibikorwa remezo bibageraho vuba.

Ati:"Mu minsi iri imbere leta ishobora kubura uko iteganyiriza abaturage, ni byiza ko abantu bagerageza gutura mu mijyi, ibi bifasha leta kubagezaho ibikorwa remezo, binafasha abaturage bashobora gutura mu nyubako zigerekeranyije(Etaje) bityo abantu bagatura neza kandi bagasigaza aho bazajya bahinga ibibatunga muri bwa butaka bwo mu cyaro cyangwa mu nkengero z’umujyi".

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza impungenge zikomeye avuga ko abanyarwanda bakomeje gutura mu buryo buvangavanze kandi ubwiyongere bwabo buri kuzamuka umunsi ku munsi, ndetse ngo bishobora kuzateza ikibazo cy’ubutaka buke bikazarangirababuze aho bazajya bubaka n’aho bazajya bahinga imyaka yo kubatunga.

Mu bijyanye no kuboneza urubyaro ubushakashatsi bwerekana ko mu cyaro babyara ku kigero cya 3.8, mu gihe mugi babyara ku kigero 3.2 , bijyanye no mu myaka yashyize aho mu 1978 kubyara byari ku 8.6, mu 1991 bigera kuri 6.9 mu 2002 bigera kuri 5.9 mu 2012 bigera kuri 4.0 kuri ubu ibarura ryakozwe muri 2022 rigaragaza ko bageze kuri 3.6%.

Kugeza ubu Intara ituwe n’abaturage benshi ni Iburasirazuba kuko ifite abaturage basaga miliyoni 3,563,145 bangana na 26.9 , Intara y’Amajyepfo ifite abasaga miliyoni 2 ,002,699 bangana na 22.7, Intara y’Iburengerazuba ifite abaturage basaga miliyoni 2 bangana na 21.9 ,Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage basaga miliyoni 2,038,511 bangana na15. 4, mu gihe umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage miliyoni 1,745,55 bangana na 13.2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru