Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

57 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri

Friday 19 August 2022
    Yasomwe na

Inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeje ko abantu 57 bishwe hatwikwa inzu 98 mu bitero byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro ya CODECO na Zaïre mu byumweru bibiri bishize.

Ni ibitero byagabwe mu gace ka Djugu mu ntara ya Ituri.

Imibare yatangajwe igaragaza ko mu bantu bishwe harimo n’abasirikare ba FADC, nk’uko Radio Okapi yabyanditse.

Ibitero byinshi ngo byabaye ku wa 5 Kanama byicwamo abantu 22. Byagabwe n’umutwe wiyise Zaïre, mu gace ka Damas.

Nyuma y’iminsi ibiri ku wa 7 Kanama, umutwe wa CODECO wagabye ibitero mu duce twa Mbidjo, Akwe, Sukisa, Tchudja na Jingu, bihitana abantu barindwi, batatu barakomereka.

Naho ku wa 9 Kanama, abantu nibura 20 biciwe i Kalandau mu bitero byagabwe n’imitwe ya CODECO na Zaïre.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, abantu nibura 17 biciwe mu gitero cya CODECO mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Waya.

Uretse abantu bishwe, inzego z’umutekano zivuga ko abantu 38 bashimuswe n’umutwe wa CODECO mu gihe cy’ibyumweru bibiri, 12 baza kurekurwa.

Ubyobozi bw’imiryango itari iya leta bwasabye Guverinoma gukemura ibi bibazo by’umutekano.

Ni mu gihe isa n’iyashyize imbaraga nyinshi ku rugamba rwo guhashya M23 ariko yakomeje kubarusha imbaraga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru