Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abarenga 80 000 bamaze guhunga imirwano ya M23 na FARDC

Thursday 26 May 2022
    Yasomwe na

Abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bagera ku 80,000 bamaze guhunga imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta, FARDC, nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA.

iyi mirwano kandi iherutse no kugiraingaruka ku gihugu cy’u Rwanda, aho bimwe mu bisasu byarahswe n’ingabo za FARDC byaguye ku butaka bw’u Rwaanda mu Kinigi no muri Gahunga mu karere ka Burera binakomeretsa abaturage ndetse imitungo imwe irahangirikira.

Iyi mirwano yahereye muri teritwari ya Rutshuru muri Werurwe(3), kuva ku wa mbere yageze no muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba kuri 20Km uvuye mu mujyi wa Goma.

OCHA ivuga ko kuva kuwa kabiri abantu basaga 10,000 bahunze imirwano y’i Kibumba bakerekeza mu duce twa Rugari na Kibati muri 8Km uvuye i Goma.

Abo biyongera ku bagera ku 26,000 bahunze mu duce twa Rutshuru kuva ku cyumweru, n’abandi hafi 40,000 bavuye mu byabo kuva mu kwezi kwa gatatu muri iyo teritwari.

OCHA ivuga ko benshi muri aba bavuye mu byabo bacumbitse mu nkambi zashinzwe bitateguwe, abandi ku nsengero, no ku bigo by’amashuri.

Itangazo rya OCHA rivuga ko "bakeneye byihutirwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze".

Abandi baturage barenga 1,500 bo muri Rutshuru bo bahungiye muri Uganda, nk’uko iri shami rya UN ribivuga.

Imirwano ya M23 na FARDC ifashijwe n’ingabo za ONU yahagaritse ibikorwa by’imibereho n’ubucuruzi mu duce twinshi iri kuberamo muri Rutshuru na Nyiragongo.

Imiryango ifasha ifite impungenge z’akaga kurushaho ku baturage mu gihe iyi mirwano ikomeje.

Umubare w’impunzi z’imbere muri DR Congo warazamutse ugera kuri miliyoni 6.2, ari nawo munini muri Africa, nk’uko ONU ibivuga, ahanini kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Imirwano ikomeye yo kuwa gatatu

Imirwano yakomeje ejo kuwa gatatu mu duce twa Buhumba, Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo ituma abantu barushaho guhunga.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, yo ivuga ko M23 kugeza kuwa gatatu mu gitondo yagenzuraga ibice byinshi muri Rutshuru na Nyiragongo kandi ko umuhanda wa Goma - Rutshuru ugifungiye i Kibumba.

Mu itangazo ku mugoroba wo kuwa gatatu, General Sylvain Ekenge, umuvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru, yavuze ko basubije inyuma ibitero bya M23 ndetse bagafata bimwe mu birwanisho yari yitwaje.

Gen. Ekenge ati: "Muri ibi bihe biteye impungenge, guverineri wa Kivu ya ruguru arasaba abaturage kugumana ituze no kuba maso, kandi ntibagire ubwoba".

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru