MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe habura iminsi iatgeze ku cyumweru kimwe ngo ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri, baba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gitangire kujya ku ishuri, imibare Minisiteri y’Uburezi yatangarije itangazamakuru tariki ya 16 Ugushyingo 2020 igaragaza ko abarimu bashya bagomba gushyirwa mu kazi bakiri bake ugereranyije n’abagomba gushyirwa mu myanya.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine yatangaje ko gushaka abarimu no kubashyira mu myanya abarimu byatinze ariko ubu byarakunze kandi byagenze neza.
Ati “Abarimu bashyizwe mu myanya hagendewe ku mashuri basabye kwigishaho ndetse n’uturere batuyemo. Mbere gushyira abarimu mu myanya byarimo ibibazo, ariko byarakosowe, ubu abarimu bamaze kugera mu mashuri yabo”.
Leta irimo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 22,500 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ubucucike mu mashuri. Kubaka ibyo byumva biracyakorwa hamwe na hamwe kugeza magingo aya.
Ibyo bizatuma Leta ikenera gushaka abarimu bagera ku 29,000 nyuma y’uko amashuri yose azaba afunguye.
Ubwo Minisitiri Dr. Uwamariya yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko abarimu bamaze gushyirwa mu myanya mu mashuri abanza ari 3,732 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu 18, 039 bivuze ko hari abandi bagikenewe bagera ku 14,307 bazakomeza gushakwa no gushyirwa mu myanya.
Mu mashuri yisumbuye, abarimu bamaze gushyirwa mu myanya ni 2,673 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu bagera ku 6,371, ibyo bivuze ko hari abarimu 3,698 naho bakibura.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Technical and Vocational Education and Training (TVET)), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha ari 336 mu bigo basabye kwigishamo.
Muri rusange abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi-ngiro bose ni 6,741.
Mu bindi Miniditero y’Uburezi yagaragarije abanyamakuru birimo kuba mu bufatanye bwayo na minisiteri y’Ubuzima baratangiye gusuzuma abanyeshuri bamaze iminsi ku ishuri, babapima icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bamenye muri rusange ishusho y’uko amashuri ahagaze kuri icyo cyorezo nyuma yo gufungura ikiciro cya mbere.
Ikindi ni uko minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi kuzihanganira kumvisha abanyeshuri impinduka zaba mu gihe abanyeshuri barira iminsi mikuru ya Noheri ku bigo by’amashuri ku nyungu zabo n’igihugu muri rusange.



















