Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Hashize umwaka abasirikare 273 ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu myitozo ya gikomando mu Bwongereza, batangiye gutakira igihugu cyabo ko inzara yenda kubanogonora.
Ni nyuma y’uko umwaka wihiritse igisirikare cya Congo FARDC kitabaha umushahara wunganira intica ntikize bahabwa n’igisirikare cy’u Bwongereza.
Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru MediaCongo.net buvuga ko aba basirikare ba FARDC bageze mu Bwongereza muri Nzeri 2021, aho bari bitabiriye imyitozo y’abakomando ibera mu kigo cya Commando Training Center Royal Marines Lympstone (CTCRM).
Bivugwa ko aba basirikare batorohewe n’ubuzima ubwo bageraga mu Bwongereza, aho ngo bakihagera babanje gushyirwa mu kato kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.
Muri Mutarama 2022, aba basirikare ngo nibwo batangiye kwigishwa ururimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kubategurira gutangira ayo masomo yagombaga gutangwa mu rurimi rw’Icyongereza.
Mu minsi ishize, Aba basirikare basuwe na Ambasaderi wa RD Congo mu Bwongereza, bamubwira ko babayeho nabi. Bamusobanuriye ko kuva bagera mu Bwongereza, igisirikare cya Congo kitigeze cyongera kubaha imishahara yabo, ndetse ngo n’amafaranga bahabwa n’igisirikare cy’Ubwongereza adahagije kuba yabatunga.
Aba basirikare bemeza ko no kwikora ku munwa bibagora.
Bari mu Bwongereza ku masezerano ibihugu byombi byagirabye hagati y’ibisirikare aho Ubwongereza bwiyemeje kujya butanga imyitozo yisumbuye ku basirikare ba FARDC.
Ikibazo cy’Abasirikare ba FARDC badahembwa, bivugwa ko kiri mu bituma gihorana ibibazo, nk’aho bamaze amezi akabakaba 3 umutwe wa M23 ubambuye umujyi wa Bunagana bagakizwa n’amaguru bahungira muri Uganda.




















