Umutwe wa M23 uhanganye na leta ya Congo watangaje ko ufateze na rimwe kujya kuba mu mashyamba y’imisozi ya Sabyinyo kuko atari inyamanswa.
Ni nyuma yuko muri iyi minsi hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za Congo zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo bateye abarwanyi ba M23 bongera gukozanyaho, mu gihe hari uterwa intera yo kubahiriza inzira y’amahoro binyuze mu kurekura uduce dutandukanye uyu mutwe wari warigaruriye.
Umuvugizi wungirije w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Munyarugerero Canisius yasobanuye ko umuntu nyamuntu muzima uhumumeka ataba muri Sabyinyo, kuko sabyinyo ari ubuturo bw’imbogo,ingagi, intare n’ingwe atari ubuturo bw’umuntu.
Ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune muri iki gitondo cyo kuwa 2 Gicurasi 2023, ubwo yasobanuraga ko Sabyinyo ari ubuturo bw’inyamaswa, Atari ubuturo bw’abantu bazima ni ibintu yavuze ubwo yagiraga ati”Sabyinyo ni ubuturo bw’ingagi, ingwe, imbogo n’intare si ubuturo bw’abantu".
Yakomeje agira ati” ariko ubundi umuntu uvuga ngo abantu bajye gutura muri Sabyinyo abona se abo bantu basimbuye inyamaswa? hari icyo bateganyije cyo gutunga se abantu bajyayo?”
Yongeyeho ko atiyumvisha ukuntu abantu bamwe bagomba gutura mu gihugu naho bo bagatura mu ishyamba? ati: "Twebwe tuzira igihugu tukaberwa n’ishyamba? tuzirara ubutaka bw’agakondo bw’ababyeyi bacu tukaberwa n’ishyamba ry’ingagi n’ingwe?"
Yakomeje asobanura ko bo icyo bakoze ari ukubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yaba iya Bujumbura yaba iya Luanda cyangwa iya Nairobi 100%, igisigaye ni uko abakuru b’ibihugu aribo bagomba guterana niba koko M23 yarubahirije ibyo isabwa,bakareba niba Leta ya Congo nayo yarubahirije ibyo isabwa.
Umunyamakuru yabajije Munyarugerero ati “ko FARDC ikomeje kwigarurira ibice mwari mwarafashe kandi ko ishobora no kubasanga mu birindiro byanyu muri guteganya iki?”.
Uyu muvugizi yasubije agira ati: ”nibadusanga mu birindiro tuzirwanaho, kuko ntiwaterwa ngo wipfumbate."
Inyeshyamba za M23 zakomeje kugaragaza kenshi ko zishaka inzira y’amahoro ariko Guverinoma ya Congo yo igaragaza ko idakeneye kugirana ibiganiro n’izo nyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba.




















