Nubwo ari abahinzi ariko ibyo bakora babikeneyemo inyungu mu buryo butandukanye zirimo n’amafaranga
Abahinzi bi mu Kayonza, Ngoma na Rwamagana barinubira igiciro kiri hasi bari kugurirwahi ibishyimbo byeze ubu, gihabanye n’icyo baguzeho imbuto batera.
Aba bahinzi bavuga ko baguraga imbuto y’ibishyimbo ku mafaranga y’u Rwanda 2,000 kuri mironko, none ubu bari kubagurira hagati y’amafaranga 400 na 500frw.
Abaganiriye n’Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukeshya ayo makuru, mu gihe biteguraga igihembwe cy’ihinga 2024, igiciro cy’imbuto y’ibishyimbo cyari hejuru cyane, none mu gihe byeze babona barimo kugwa mu gihombo gikomeye cyiyongera ku cyo batewe n’imvura nyinshi yatumye umusaruro ugabanyuka ntiwagera kuwo bari biteze.
Mutarambwirwa Tharcisse, yagize ati: “Njye ngura imbuto nayiguraga amafaranga y’u Rwanda 2000 ariko kuri ubu utwaye ibishyimbo ku isoko ashaka umunyu, isabune, amavuta n’ibindi ni 400 cyangwa 500 kandi umusaruro w’ibishyimbo wabaye muke. Badufashe bongere igiciro kuko urebye uko twabiguze bihenze n’uburyo bihendutse ubu birahabanye cyane.”
Mukarushema Viviane na we yagize ati: “Ibishyimbo hano i Ngoma twabiguze ku mafaranga 1700 dutera, none uyu munsi turi kubigurisha 500. Ibi biduteza igihombo kuko twabiguze bihenze none birahendutse cyane. Ubu biri kugura amafaranga make cyane rwose nibadutabare bashyireho igiciro gihuriweho.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba busaba abaturage kwirinda gusesagura umusaruro no kuwangiza, hakarebwa uburyo bawuhunika bagamije kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa no kubungabunga imyaka yeze.
Ubwo yasuraga akarere ka Ngoma mu minsi ishize, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yasabye abayobozi bo mu Nzego z’ibanze kwegera abaturage bakabakangurira gufata neza umusaruro w’ibihingwa birimo kwera muri iki gihe bakirinda kubyotsa no kugurisha umusaruro wose.
Yagize ati: “Nk’ibishyimbo byatangiye gusarurwa kandi twiteze umusaruro mwinshi w’ibigori, ni gahunda ikorwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse na Leta muri rusange kugira ngo turebe imbaraga zashyizwemo mu gutegura igihembwe cy’ihinga, ari inyongeramusaruro no guhuza ubutaka bikaba bizatanga umusaruro kandi biragaragara.”
Yakomeje agira ati: “Twaganiriye n’abayobozi bo mu Turere twose gutegura ubwanikiro n’ubuhunikiro, kureba ahakiri imbogamizi ndetse bukeneye ubuvugizi no gukora uburyo buhuriweho bwo kureba uko Uturere twiteguye kubungabunga umusaruro mbere yuko wose bawusarura. Ni gahunda turi gushyiramo imbaraga kandi dutekereza ko izagenda neza abaturage bakishimira imbaraga bakoresheje bahinga zikababyarira umusaruro.”
Byitezwe ko umusaruro w’ubuhinzi uzazamuka mu gihembwe cy’ihinga 2024 A, bitewe n’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye abafite ubutaka bwagenewe ubworozi nibura gusigarana 30% bw’inzuri, ubundi ubuso bw’inzuri bungana na 70% bugahingwaho.
























