Urwego ngenzuramikorere rw’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli nyuma y’uko byaherukaga kuvugururwa mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.
Mw’itangazo rya RURA ryo mw’ijoro ryakeye ryerekana ko mu Rwanda hose igiciro cya Lisansi kitagomba kurenza amafaranga 1989 kuri litiro habariwemo umusoro ku nyongeragaciro uzwi mu ndimi z’amahanga nka TVA cyangwa VAT.
Igiciro cya Mazutu cyo cyabaye amafaranga 1948 (Frw) naho habariwemo uyu musoro wa VAT.
Ku giciro cya Lisansi ho ntakiyongereyeho mu gihe kuri Mazutu ho hazamutseho amafaranga agera kuri 48 kuri Litiro ugereranyije n’biciro byari byatangajwe mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.
RURA yemeza ko ihinduka ry’ibi biciro bigendanye n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kw’isoko mpuzamahanga.
Mu minsi ishize Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yari yatangaje ko leta y’u Rwanda iri gusuzumana ubwitonzi bwinshi ibikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati kuko ari hamwe mu haturuka ibikomoka kuri Peteroli byinshi.
Chadadi Habimana























