Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amafaranga y’ingoboka yahawe imwe mu miryango ikennye mu gihe cya guma mu rugo yatumye bikenura batangira n’ubucuruzi buciriritse

Saturday 6 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Imiryango igera ku bihumbi 9000 yo mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro yatejwe imbere n’inkunga y’amafaranga yatanzwe na CathoricRelief Services (CRS) mugufasha abaturage bakorana n’u mushinga USAID-Gikuriro Program kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka bagizweho no kuguma murugo kubera koronavirusi.

Bamwe mubahawe iyi nkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi makumyabiri y’u Rwanda (20 000) nubundi bakaba ari n’abagenerwa bikorwa bahoraho ba gahunda ya Gikuriro, bamwe muribo bakaba bari bafite abana bari mu mirire mibi, gusa aya mafaranga akaba yarabafashije mu buryo butandukanye, burimo guha abana babo indyo yuzuye ndetse bamwe banatangiye ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiribwa.

Aganira na mamaurwagasabo kuri uyu wa 5 kamena 2020, Dr Jude Banatte uhagarariye umuryango nterankunga w’abagaturika, yavuze ko icyatumye batanga iyi nkunga yagiye ihabwa iyi miryango itishoboye muri ibi bihe, kwari ugufasha gahunda zisanzwe za leta zirimo gahunda y’icyerekezo umurenge (VUP) aho imiryango itishoboye n’ubundi iterwa inkunga ngo ibashe kuzamura imibereho myiza mu bihe by’amage.

Yakomeje agira ati “Koronavirusi yateje ibibazo byinshi bishingiye ku bukungu ariko byumwihariko mubice by’imigi nka Kigali, urebye abamotari, abanyonzi ndetse n’abandi bantu babonaga ibyo kurya ruko bakoze, rwose ntagushidikanya bagizweho ingaruka no kuguma mu rugo.

Impamvu rero twabahaye ibi bihumbi makumyabiri (20 000), n’ubundi twakurikizaga gahunda zisanzwe za leta zo gufasha abatishoboye. Ibi rero tukaba twarabikoze mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe kuko bamwe urebye bari barihebye kubera kubura ibyo kurya n’ibindi.

Dr Umurungi Serubibi Yvonne, Umwe mu bayoboye iyi gahunda ya Gikuriro, akaba yaravuze ko iyi gahunda ubusanzwe ifasha imiryango itandukanye, gusa iyi gahunda yabayeho ari nk’inyongera ku bikorwa bari basanzwe bakora mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Yagize ati ”Twiteze kubona impanduka ku buzima bwabo, urebye aya mafaranga twabahaye, nayo kugira ngo bazamure imirire myiza y’abana babo kuko bamwe muribo abana babo bari bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko nanone azabafasha kuba bakwikorera ubucuruzi buciriritse bwo kubafasha kwibeshaho murino minsi.

Rose Mukamurenzi amaze imyaka 3 ari umugenerwabikorwa wa Gikuriro, akaba anahagarariye itsinda abhuje, ubu ni umucuruzi w’ibiribwa byiganjemo inyanya, amashu, imboga, intoryi n’ibindi. Aka acururiza mu gasoko ka Gikuriro gaherereye mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Gasharu.

Aganira na mamaurwagasabo yagize ati “Muri gahunda ya guma mu rugo twari tumerewe nabi pe, njye n’abana banjye bane nta bushobozi twari dufite bwo kubasha kwitunga, ariko aho mboneye aya mafaranga, nishuye amadeni andi nyazana hano mwisoko ntangira gukura ubu bucuruzi bw’ibiribwa mbona amafaranga kandi nkuraho nibyo nohereza mu rugo guteka”

Annuarithe Mukankundiye, n’umuyobozi w’umudugudu wa Karukoro ari nawo uherereyemo aka gasoko, anawe aganira na mamaurwagasabo, yavuze ko aba baturage bari bari bafite ibibazo ndetse bamwe baratangiye gutakaza icyizere cy’ubuzima kubera guma mu rugo.

Yakomeje agira ati “Erega twashoboraga no kubura ibyo kurya kuko nta ma butike menshi yakoraga inaha, yewe nabacuruzaga barahendaga, ariko aho aba bantu aboneye amafaranga bararanguye ibintu birahenduka ku buryo byanateje imbere umudugudu nyobora, ubu nta kibazo dufite ku bijyanye n’ibiribwa.

Gahunda ya Gikuriro ikaba yiganjemo abagore ari nabo benshi ariko hakaba hari naho usanga abagabo haba mu karere ka Kicukiro, na Nyarugenge, aho bamwe muribo bafasha abagore gukora ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi bw’ibiribwa, kuboha imitako, n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru