By Imfurayabo Pierre
Nyuma y’iminsi atumvikana dore ko atari aherutse gusohora indirimbo, umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yateguje abantu ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Isubireho’.
Mu gace gato k’iyi ndirimbo kagiye hanze, byumvikana ko aba aririmba umukobwa witwa Mukamana amusaba kwisubiraho bitewe n’ibikorwa bye.
Agira ati“Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura, ti ‘Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura, Mukamana arakinyonga, ikibuno arakinyonga.”
Alain Muku ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo izajya hanze vuba ariko na none ikazaza itunguranye(Surprise).
Nsengiyumva Francois cyangwa Igisupusupu wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Maria Jeanne’, ‘Icange Mukobwa’, ntiyaherukaga kumvikana mu itangazamakuru cyane ko nta n’indirimbo yaheruka gusohora, aheruka iyitwa ‘Umutesi’ yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.
Bitewe no kutagaragara mu muziki mumezi ashize hari nabamwe batatinye kuvuga ko ryaba ariryo herezo rye mumuziki abandi nabo ngo yarafunzwe gusa kumafoto yashyize kurubuga rwe rwa instagram agaragaza neza impinduka nini ku mububiri we nkaho agaragara afite umusatsi yashyizemo amabara ndetse naho agaragara yambaye isengeri ya NBA anafite umupira wa basketball.
Aya mafoto yavugishine abatari bake mu Rwanda
Reba agace gato kindirimbo isubireho ya Nsengiyumva





















