Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Igitaramo cya Tuff Gang cyanyuraga kuri YouTube cyahagaritswe igitaraganya

Sunday 24 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gang cyaberaga ahantu bari bateguye muri Kicukiro ariko kikanyura kuri YouTube, ndetse aba bahanzi bafatwa nk’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abari aho umuziki waturukaga bari abahanzi, abacuranzi na bamwe mu bagiteguye. Igitaramo cyatangiwe na Green P waririmbye indirimbo ebyiri, yakirwa na Bull Dogg, na we akurikirwa na Fireman.

Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo ebyiri, Fireman asoje ize agiye kwakira umuraperi ukurikiyeho, ahindukiye abona amazi si yayandi, araruca ararumira.

Abari bakurikiye iki gitaramo kuri konti ya YouTube ya MK1 TV babaye nk’abaguye mu kantu bibaza ibibaye, nyuma y’iminota itari mike n’abacuranzi bahagurutse mu byicaro byabo, Lucky Nzeyimana wari ukiyoboye yemeza ko gisubitswe.

Yagize ati ”Ndagirango ntangire nihanganisha abari badukurikiye kuri MK1 TV, hajemo ibibazo bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19,"

Amakuru yemeza ko abari hano bose barimo Bull Dogg, Green P, Fireman, P Fla n’abacuranzi ba Symphony Band bahise bafatwa nk’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kimwe na bamwe mu bagize itsinda ryateguye iki gitaramo.

Bahise bajyanwa muri IPRC Kicukiro ahakunze kujyanwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bakigishwa nyuma bakarekurwa, byaba ngombwa bagacibwa amande.

Mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ibitaramo ntibyemewe kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi. Igihe umuntu agiye aho ahurira n’abandi asabwa kwambara agapfukamunwa n’amazuru kandi akazirikana gusiga intera hagati ye na mugenzi we.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru