Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Amakimbirane y’amoko mu ntara ya Mai-Ndombe nayo yegetswe ku Rwanda

Thursday 29 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umunyapolitiki mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwihishe inyuma y’amakimbirane amaze iminsi hagati y’ubwoko bw’aba Téké n’aba Yaka mu ntara ya Mai- Ndombe.

Devos Kitoko, yabitangaje kuwa 27 Nzeri 2022, nk’Umunyabanga mukuru w’ishyaka ECIDe rya Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko amakimbirane y’amoko amaze iminsi hagati y’ubwoko bw’aba Téké n’aba Yaka mu ntara ya Mai- Ndombe ari u Rwanda rubyihishe inyuma rukoresheje bamwe mu Banyekongo.

Yagize ati: "Uyu munsi ntawashidikanya ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’amakimbirane y’amoko hagati y’aba Teke n’aba Yaka mu Ntara ya Mai- Ndombe, rukoresheje bamwe mu Banyekongo bagurishije roho zabo mu rwego rwo gucamo Congo ibice( Balkanisation).

Kubwa Devos Kitoko, ngo ibiri kubera mu Ntara ya Mai-Ndombe ntibyaje ku bw’impanuka ahubwo ni imigambi yateguwe n’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, hari abakurikiranye ijambo rya Devos Kitoko bakomeje kwibaza impamvu buri gihe iyo havutse ikibazo cy’umutekano n’amakimbirane y’amoko muri Congo, bihita bigerekwa ku Rwanda.

Nimu gihe Intara ya Mai- Ndombe iherereye mu Burengerazuba bwa Congo mu Majyepfo ya Kinshasa kure cyane y’aho u Rwanda ruherereye.

Hari n’abandi batatunguwe n’amagambo ya Devos Kitoko kuko ngo nubusnazwe Boss we Martin Fayulu yakunze kenshi kumvikana yibasira u Rwanda, arushinja kuba nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo.

Hari n’abandi babona ko kuba ubutegetsi bwa Congo n’inzego zishinzwe umutekano bijegajega ndetse byarananiwe gukemura ibibazo by’umutekano n’amakimbirane hagati y’amoko mu gihu cyabo, bahisemo kubigereka ku bandi, by’umwihariko u Rwanda na Uganda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru