Isabel Tshombe wari uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Bufaransa yahamagajwe n’igihugu cye kugira ngo agire ibyo abazwa.
Amb. Tshombe yahamagajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cye nyuma yo gushijwa kurigisa Miliyoni € 2.5.
Si ibyo gusa kuko hari n’amakuru avuga ko yatwaye menshi kurusha avugwa, iperereza rikaba rigikomeje.
Jeune Afrique ivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi Christophe Lutundula ari we wohereje ibaruwa muri Ambasade y’igihugu cye mu Bufaransa, ategeka ko Tshombe ataha bitarenze taliki 15, Mutarama, 2023.
Uyu mugore yatangiye guhagararira igihugu cye mu Bufaransa muri Mutarama, 2022.
Ibaruwa imusobanurira impamvu atumijwe, ifite paji ebyiri ikaba yaramugezeho taliki 27. Ukuboza, 2022.
Nagera i Kinshasa azitaba Komisiyo ya disipuline imubaze icyatumye ashora amaboko mu kigega cya Leta.




















