Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

America ihangayikishijwe n’ibivugwa ko u Rwanda rufasha M23

Wednesday 10 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’America Blinken Anthony, utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko nk’Amerika bahangayikishijwe n’amakuru yavuze ko yizewe ko u Rwanda rwaba rufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Yabitangarije i Kinshasa aho yari ari muruzinduko rw’iminsi 2 akubutse muri Afiruka y’Epfo, mbere ko agera mu Rwanda.

Ni uruzinduko agiriye muri Congo nyuma y’iminsi itari mike iki gihugu gishinja u Rwanda kutera inkunga umutwe w’inyeshyamba bamaze iminsi bahanganye wa M23.

Uyu munyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA, yabanje kugirana ikiganiro na Perezida wa Congo yanagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, gusa yababwiye ko nk’America ihangayikishijwe nayo makuru ashinja u Rwanda kuba rufasha uwo mutwe wa M23.

Yabivuze muri aya magambo ati: “Duhangayikishijwe n’amakuru yizewe y’uko u Rwanda rwahaye ubufasha umutwe wa M23. Ibihugu byose birasabwa kubahiriza ubusugire b’ibindi bihugu by’ibituranyi.”

Ibi byabaye nyuma ya raporo y’inzobere za Loni yakozwe, mu minsi ishize igaragaza ko u Rwanda hari ubufasha rwahaye M23.

Izi nzobere zagaragaje ko u Rwanda rwahaye inkunga y’ibikoresho bya gisisrikare M23, ndetse zinayifasha mu gitero yagabye ku kigo cyagisirikare cya Rumangabo.

Ibi birego u Rwanda rwabyamaganiye kure, ahubwo ruvuga ko intandaro y’umutekano muke ari ubufatanye buri hagati y’umutwe wa FDRL.

Bwiza dukesha iyi nkuru yavuze ko Blinken yakomoje kuri kiriya kirego u Rwanda rushinjwa, anavuga ko ingabo z’igihugu kimwe zigomba kwinjira mu kindi hakurikijwe amategeko n’amabwiriza cyangwa binyuze mu mucyo.

Yavuze ko nka America batari kwitwara buhumyi muri kiriya kibazo, ashimangira ko biteguye kuba abahuza mu rugendo rwo guhuza u Rwanda na Congo rwatangijwe na Afurika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru