Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amerika igiye kongeza ikibatsi mu ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine

Thursday 2 June 2022
    Yasomwe na

Uburusia buravuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gusuka lisansi ku muriro usanzwe waka, yoherereza Ukraine rokete zirasa kure kurushaho.

Uburusiya bwashinje Amerika gushaka kongera igihe cy’intambara muri Ukraine nyuma yuko Perezida Joe Biden avuze ko azaha Ukraine misile nshya zirasa mu ntera ndende kurushaho.

Umuvugizi wa Kremlin - ibiro bya Perezida w’Uburusiya - Dmitry Peskov yavuze ko Amerika "ku bushake irimo kongera lisansi ku muriro" kubera izo ntwaro igiye guha Ukraine.

Yongeyeho ati: "Intwaro nk’izo ntizitanga umusanzu ku bushake bw’ubuyobozi bwa Ukraine bwo gusubukura ibiganiro by’amahoro".

Mu yandi makuru, leta y’Ubudage yasezeranyije ko izoherereza Ukraine ubwirinzi bwo mu kirere.

’Chancellor’ Olaf Scholz yabwiye abadepite ko ubwirinzi bwa IRIS-T ari bwo bugezweho cyane Ubudage bufite kandi ko buzafasha Ukraine kurinda umujyi wose ibitero by’indege z’Uburusiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yamaganye iyo mfashanyo y’intwaro, anavuga ko itangazo rya Biden ryongereye ibyago byuko "igihugu cya gatatu" cyinjira mu ntambara.

Izo misile zirasa mu ntera ndende kurushaho ni izo gufasha abasirikare ba Ukraine kurasa ku basirikare b’umwanzi mu buryo burushijeho guhamya kandi barasiye mu ntera ndende kurushaho.

Mbere, Amerika nta bushake yari yagaragaje bwo guha Ukraine izo ntwaro kubera kugira ubwoba ko zishobora gukoreshwa mu kurasa ahantu ho mu Burusiya, ariko Amerika ivuga ko Ukraine yayemereye ko ibi bitazabaho.

Ku wa gatatu, Biden yavuze ko iyo mfashanyo yica izongerera imbaraga Ukraine mu mwanya w’ibiganiro n’Uburusiya ndetse zigatuma birushaho gushoboka ko haboneka umuti unyuze mu nzira y’ibiganiro.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika yavuze ko izi ntwaro nshya zizaba zirimo ubwirinzi bune bwa rokete zo mu bwoko bwa M142 High Mobility Artillery Rocket Systems (HIMARS).

Dr Colin H Kahl, Minisitiri wungirije w’ingabo z’Amerika, yagize ati: "Ubu ni uburyo burasa aho bwoherejwe bugeza mu ntera ndende kurushaho.

"Rero ku hantu hashakwa kuraswaho h’ingenzi cyane hatuma abasirikare ba Ukraine bagabanya gusumbirizwa ku rugamba, dutekereza ko ubu buryo buzaba ingirakamaro cyane".

Ubu buryo bushobora kurasa ibisasu bya misile byinshi icyarimwe ku hantu byoherejwe hagera ku ntera ya kilometero 70. Iyo ntera iruta kure aho imbunda za rutura Ukraine ifite kugeza ubu zishobora kugeza. Byemezwa ko bunahamya cyane kurusha misile Uburusiya bufite.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru