Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yashimangiye ko ibiganiro ari byo bizazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Blinken yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yashimiye Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ku musanzu w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gushaka amahoro arambye muri congo.
Yagize ati “Nagiranye ibiganiro uyu munsi na Perezida Kenyatta mushimira uruhare rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gushyira iherezo ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo. Ibiganiro hagati ya Perezida wa Congo n’uw’u Rwanda byaganisha ku mahoro n’uburumbuke.”
Ubutumwa bwa Blinken buje mu gihe Guverinoma ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda ko rushyigikiye umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya leta, FARDC.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwo rwamaganye ibirego bya Congo, ruvuga ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ari ibibazo bya politiki y’imbere mu gihugu bidakwiriye gutwererwa umuturanyi.
Perezida Kagame yavuze ko inshuro nyinshi yabwiye Perezida Tshisekedi ko adakwiriye gukomeza gushakira ikibazo aho kitari.
Ati “Naranabimubwiye mbere inshuro nyinshi, ko kuzamura ibyo birego ari ukwihunza inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu, nk’umuyobozi wa kiriya gihugu.”
“Kuki adakemura ibibazo biri imbere muri Congo by’aba bantu n’uburyo yananiwe gukemura ikibazo cya FDLR iri muri Congo, yambuka umupaka igatera abantu bacu, hanyuma ejo bundi bwo byabaye bibi kurushaho ubwo habaga imirwano barwana hamwe n’Ingabo za Loni n’abo ba jenosideri, barwanya M23 hanyuma bikagera aho batangira kurasa ku butaka bw’u Rwanda, bica abantu, bakangiza n’ibintu.”
[Perezida Kagame yavuze ko hari ibiganiro byinshi byabaye hagati y’impande zombi n’ibindi bikiba magingo aya, ariko ko atumva uburyo Perezida Tshisekedi yahisemo indi nzira.
Ati “Perezida Tshisekedi yafashe indi nzira, sinzi impamvu n’icyo izatugezaho, ariko ibi twabiganiriyeho ku giti cye inshuro nyinshi.”
Perezida Kagame na Tshisekedi baherutse guhurira muri Kenya mu nama ya gatatu y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bafata ingamba zirimo kohereza muri RDC ingabo z’uyu muryango kugira ngo zijye gukemura ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba.
Muri izo ngabo ariko Congo yahise itanguranwa isaba ko hatazaba harimo ingabo z’u Rwanda, nk’igihugu bakomeje gukimbirana biturutse kuri uwo mutekano muke.




















