Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Igikomangoma cya Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman, yagizwe Minisitiri w’Intebe nk’uko byatangajwe nk’itegeko rya Se, Umwami Salmani Bin Abdulaziz Al Saudi.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 27 Nzeri 2022, binyuze mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma ya Arabie Saoudite.
Igikomangoma Mohammed bin Salman yagiye akora mu yindi myanya itandukanye muri Guverinoma irimo kuba Minisitiri w’Intebe Wungirije, ndetse n’uwa Minisitiri w’Ingabo yaherukagamo.
Muri aya mavugurura yakozwe, murumuna wa Mohammed bin Salman witwa Khalid bin Salman niwe wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Umwami Salman bin Abdulaziz yashyizeho kandi Igikomangoma Faisal bin Farhan Al Saud nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mohammed al-Jadaan nka Minisitiri w’Imari mu gihe Khalid al-Falih yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ishoramari.
Kugeza ubu bivugwa ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we uzasimbura se ku ngoma cyane ko no muri Gicurasi 2022, igihe yari arwaye ariwe wasigaranye inshingano.




















