Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

BURERA :Kwibumbira mu matsinda byahinduye imibereho y’abagore muri Nyamabuye

Monday 16 September 2019
    Yasomwe na

Yandistwe na NGABOYABAHIZI Protais.

Mu karere ka Burera , abagore bo mu murenge wa Kagogo, akagari ka Nyamabuye , bavuga ko kwizigamira binyuze mu matsinda byatumye bahindura imibereho ya bo mu iterambere n’imibereho ya bo mu miryango.

Manirakiza Euphrasie , ni umwe mu bagore bo muri Nyamabuye, avuga ko kwishyiriraho ikigega gito byabafashije gukemura ibibazo byihutirwa bagira mu ngo zabo kuruta uko byabasabaga gutegereza igihe kirekire Banki zitarabagoboka.

Yagize ati : « Ubu turi itsinda ry’abagore 450, twese buri wa kane buri wese azana hano amafaranga y’ubwizigame, aya rero ntabwo tugenda ngo tuyahunike hamwe ahubwo tuyaha bamwe muri twe bayakeneye nko muri ibi bihe byo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ubundi rero umwana yaba agiye ku ishuri umuntu aka akayaguza bityo bityo agakagenda yunguka, ibi kandi byatugiriye umumaro ».

Bamwe mu bagabo bo muri aka kagari bavuga ko kuba aba bagore barishyize hamwe byatumye mu miryango haza iterambere n’amahoro bisabagira, nk’uko Habamenshi Jean de Dieu abivuga.

Ygize ati : « Kera umugore wa hano ntibyorohaga kubona ifaranga mu buryo bworoshye, ariko kuko hari ubwo umwe ajya guca inshuro ifaranga akuyeyo akarishora mu itsinda bituma yiteza imbere , kuko hari bamwe ubu batangiye ubushabitsi buciriritse ibi rero bituma ubwuzuzanye na bwo bugaragara ko buzagerwaho kuko niba umugore agira atya akagurira umugabo ipantalo bivuye mu itsinda, aba amworohereje kuko ayo yari kuyigura ayashyira mu bindi, ubu kuzigama binyuze mu matsinda rwose ni kimwe mu byatumye ndetse tugera no ku makonti muri sacco n’ahandi ».

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyamabuye buvuga ko iki ari igikorwa cyafashije abagore kwitinyuka bagakora bakaba hari ibyo batagisaba abagabo mu ngo zabo kuko babyigurira.

Ikindi ngo ni uko iyo ubuyobozi busuye aya matsinda uba ari ni umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa muri gahunda ya Leta nk’uko Maniriho Gernatta ushinzwe iterambere muri aka Kagari na we abihamya.

Yagize ati : « Ubu abagore bo muri kano kagari bamaze kumenya ko kwizigamira babinyujije mu matsinda, byatumye bakomeza kuzuzanya na bo bashakanye , aho buri wese yizigamira amafaranga 850, mu cyumweru, ayakuye mu mirimo ye , kandi ikiza cy’aya matsinda ni uko iyo n’ubuyobozi bufite ubutumwa bubunyuza no mu bayobozi babo, kandi biroroshye kugira ngo abantu bari hamwe ubutumwa bwumvikane, nkaba nsaba ko aba rero bagore amafaranga bakusanya, bakwiye no kugana ibigo by’imari, kugira ngo biteze imbere ».

Mu kagari ka Nyamabuye honyine hari amatsinda agera kuri 16, buri ritsinda rikaba rigizwe n’abantu 30.Gukorera mu matsinda kandi ni imwe mu nzira byagaragaye ko ituma abaturage bihutisha gahunda ya mitiweli mu gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru