Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ba Miss biyemeje kurushinga

Thursday 3 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Uwabaye Nyampinga, Miss Argentine Mariana Varela na Miss Puerto Rico batunguye benshi ubwo batangazaga ko bashakanye.

Aba bombi bahuriye mu irushanwa rya Miss Grand International 2020 nyuma y’uko babaye ba ‘Nyampinga’ mu bihugu byabo muri uwo mwaka.

Nyuma y’uko aba bombi bageze mu 10 ba mbere muri iryo rushanwa ryabereye muri Thailand, bagiye bagaragaza ubucuti bukomeye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bivugwa na CNN.

People Magazine ivuga ko ku cyumweru banditse kuri Instagram yabo mu rurimi rw’Igisipanyole bati: “Nyuma yo kwiyemeza kugira ibanga umubano wacu, twafunguye imiryango yarwo ku munsi udasanzwe.

Varela w’imyaka 26, na Valentín w’imyaka 22, bagaragaje video itunganyije irimo amafoto y’uko bakundana, uko basabanye kubana, impeta bambikanye, n’ibindi bihe by’ibyishimo byabo n’inshuti zabo.

CNN ivuga ko aba bombi bashyingiranywe mu mujyi wa San Juan muri Puerto Rico tariki 28 z’ukwezi gushize k’Ukwakira.

Abantu batandukanye barimo abagiye mu marushanwa y’ubwiza bifurije Varela na Valentín ibihe byiza.

Abena Akuaba umunya-Ghana, umuririmbyi akaba ari nawe watsinze irushanwa rya Miss Grand International 2020, yanditse abashimira yongeraho ati: “MGI yakoze uguhura kwiza.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru