Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye

Friday 19 September 2025
    Yasomwe na

Mu kigo cy’Igihugu cy’amahoro Rwanda peace Academy giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze hasojwe amaso ajyanye no kuyobora zabatayo kuri ba Ofisiye bakuru 17 baturuka mu bihugu bitandatu n’u Rwanda rurimo.


Abasoje amasomo basabwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe bahugura abandi.

Abaganiriye na Mamaurwagasabo TV bavuze ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kugera Ku ntego y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kwigisha abayobozi bazabatayo, kuyoboro zabatayo, ikindi aya masomo ngo azabafasha kongera umubare w’abarimu kuko hari icyuho cy’abarimu bahugura abandi.


Abasoje amasomo bahawe certificate.

Lt col Mpamira Bosco Munyamashashi ubarizwa mu Ngabo z’U Rwanda RDF yagize ati”Amasomo twize muri ibi byumweru bibiri n’ingezi cyane kuko agiye kudufasha kuzahugura abarimu bazajya bigisha abandi ndetse no gutegura Ingabo mu rwego rwa batayo, Ubu ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bagize abarimu bazajya bahugura abandi.”

Lt col Lawerence Githaiga wo mu gihgu cya Kenya yagize ati”Yari amasomo meza kandi amasomo yagize uruhare runini mu kuduha ubumenyi bukenewe kugirango tubashe gukora amahugurwa yabatoza mu bihugu byacu kugirango tumenye ko twishyira hamwe tunatezimbere ubushobozi bw’amahoro n’umutekano mu karere.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikari rya Rwanda Defense force Commander and staff college riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze Brig.Gen Andrew nyamvumba wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro yabasabye kuzakoresha ubumenyi bungutse mu kwigisha abandi bayobozi bazabatayo basize mu bihugu byabo.

Atı”Muri make, ubu mufite ubumenyi bukenewe, ubuhanga n’icyizere umutoza agomba kuba afite. Turabashimiye. Nzi neza rero ko ubumenyi n’ubuhanga mwabonye buzakoreshwa neza.
Aya masomo yari agamije kubaka abatoza bazi icyo gukora, kandi bafite ubuhanga bashinzwe gutegura abayobozi b’intambara mu bikorwa byo gushyigikira amahoro’’.

Yakomeje agira ati”Kuri ubu, ndashimira ikigo cy’amahoro n’umutekano muri Afurika cyateye inkunga aya masomo y’ingenzi yateguwe ku bufatanye n’ishuri ry’amahoro ry’u Rwanda hamwe n’ubunyamabanga bw’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba. Nifuje kubashimira byimazeyo mu gutera inkunga aya masomo nandi masomo mbere yibi’’.

Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa ni u Burundi, Djibouti, Éthiopia, Kenya , U Rwanda , Uganda na Comoros.”

Jean claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.