Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Biden na Putin bagiye guhura baganire ku gatotsi gasigaye kari mu mubano w’ibihugu byabo

Wednesday 16 June 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden agiye guhura na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin aganire ku ngingo zerekeza ku mubano w’ibihugu byombi isigaye ugaragaramo agatotsi ko kwishishanya nk’ibihugu by’ibihangange.

Iyi nama ya mbere hagati y’Amerika n’Uburusiya yo ku butegetsi bwa Biden irabera i Genève (Geneva) mu Busuwisi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kamena.

Ibaye mu mpera y’uruzinduko Biden yagiriye mu Bwongereza mu nama y’itsinda ry’ibihugu rizwi nka G7 ndetse n’inama y’i Buruseli mu Bubiligi y’abategetsi b’ibihugu bihuriye mu muryango wa OTAN/NATO w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika.

Ibyo byamuhaye igihe gihagije cyo kubanza kumva aho ibihugu by’inshuti z’Amerika bihagaze, mbere yuko ahura na Putin.

Mu itangazo rivuga kuri iyo nama, Jen Psaki ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida w’Amerika bya White House yavuze ko yiga "ku bibazo bitandukanye byihutirwa", mu gihe Amerika ishaka "kugarura gutuma icyerekezo [cyayo] kimenyekana n’ituze" mu mubano wayo n’Uburusiya.

Ibyo bihuye n’ibyatangajwe na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika, mu nama yagiranye na mugenzi we wo ku ruhande rw’Uburusiya Sergei Lavrov, yabereye muri Iceland (Islande) mu kwezi kwa gatanu.

Yavuze ko intego ya Biden ari "umubano n’Uburusiya ugaragaza aho werekeza, urimo ituze".

Uruhuri rw’ingingo zo kwigaho - n’ubushyamirane
Ubwo Biden na Putin baba bahuye kuri uyu wa gatatu, haraba hari byinshi byo kuganiraho.

Urutonde rugufi rw’ibyo kuganiraho ruriho nk’igenzura ry’intwaro, imihindagurikire y’ikirere, uruhare rw’igisirikare cy’Uburusiya muri Ukraine, ibikorwa by’Uburusiya byo kwinjirira amabanga yo kuri mudasobwa, birimo n’igitero cyo kuri mudasobwa cyo mu 2020 cyiswe SolarWinds cyagabwe kuri leta y’Amerika no ku mirongo ya mudasobwa itari iya leta.

Hari kandi no kugerageza kuroga no gufunga Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru