Amakuru ari guturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko Minisitiri w’ibikorwa remezo Jean Pierre Bemba ariwe ugiye guhagararira igihugu cye mu biganiro n’umutwe wa AF/M23 biteganyijwe ejo tariki ya 18 Werurwe 2025.
Ni ibiganiro bizaba ari amateka akomeye kuri perezida Tshisekedi wamaramaje ko atazigera aganira n’umutwe wa M23 imbonankubone ahubwo ashaka kuganira n’u Rwanda, cyane ko ashimangira ko arirwo ruri inyuma ya M23 bahanganye mu rugamba.
Umwe mu banyamakuru bakunze gutangaza amakuru y’imbere mu butegetsi bwa Congo yavuze ko minisitiri Bemba ariwe mutegetsi uzahagararira guverinoma mu biganiro na AFC/M23.
Yingeyeho ko indege ye iza kugera i Luanda muri Angola uyu mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Nubwo uyu munyamakuru Steve Wembi avuga gutya ariko nta makuru yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo ku muntu uzajya ku meza amwe na M23.
Kuganira kwa AFC/M23 na Guverinoma ya Congo byaba igisubizo ku bibazo byinshi biru gutuma abakongomani batagira ingano bava mu byabo bahunga intambara, abandi bicwa bazira uko bavutse.
Ihuriro rya AFC/M23 naryo nyuma yi kugaragaza ko ryabonye ubutumire ariko ntiriratangaza uzajya i Luanda arihagarariye, bijyanye n’uwo Congo izaba yohereje.
Uyu Bemba ugiye kuganira na M23 nawe yigeze kuba umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro urwanya Congo, aza kubabarirwa ibyaha yashinjwaga agaruka mu ruhando rwa Politiki ashyirwa mu butegetsi na Perezida Tshisekedi.




















