Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Bise umwana wabo "Google"

Saturday 29 June 2019
    Yasomwe na

Umuryango umwe wo mu gihugu cya Indoneziya, babyaye umwana wabo wa 2 bamwita « Google » bagamije kumwifuriza kuzaba umuyobozi ukomeye n’ikirangirire muri iyi si.

Ni umugabo witwa Andi Cahya Saputra n’umugore we Ella Karin, ku mezi arindwi umwana wabo akiri mu nda bashakishije amazina bazamwita bemeranwa ko bagomba kwibanda ku mazina afitanye isana n’ikoranabuhanga. Bagerageje amazina arimo "Windows, iPhone, Microsoft et iOS" ariko birangira bahisemo izina rya “Google” barisobanura nka moteri y’ubushakashatsi, bamwifuriza amahirwe y’ikirenga mu buzima bwe bwose no kuzaba umuhanga mu buryo budasanzwe. Ikinyamakuru Daily Miror cyatangaje ko cyiboneye icyemezo cy’amavuko cy’uyu mwana ubwo nyina yari avuye kumwandikisha ko mu mazina ye harimo n’irya « Google »

Cyakora nabwo uyu muryango wabanje kunanirwa gusobanura amahitamo y’iri zina ry’umwana wabo kuko akivuka ababazaga izina rye, ababyeyi bavugaga ko yitwa « Umwana w’umuhungu ». Ndetse n’imiryango ntabwo yigeze ishyigikira iri zina, ariko ababyeyi b’umwana bo bari bamaze kuryemeza biyemeza kurigumana ku mwana wabo.

Andi, se w’umwana yasobanuye ko batise umwana wabo “Google” bagamije kumugira icyamamare ahubwo ngo bamwifurizaga kuzafasha abantu benshi no kuzaba ingirakamaro ku bandi bantu kandi benshi.

Naho nyina w’uyu mwana we avuga ko abinyujije muri iri zina yifuriza umwana we kuzaba umuyobozi ukomeye.

Ariko nabwo aba babyeyi babajijwe impamvu batise umwana wabo amazina y’abashinze google aribo Larry Page na Sergey Brin nubwo nayo avugitse neza kandi akaba amazina y’abanyabwenge, bavuze ko bo bikundiye izina rya google.

MUKAHIRWA Olive

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru