Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Brésil: Rwabuze gica mu matora hagati ya Bolsonaro na Lula

Monday 3 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Brésil yageze mu cyiciro cya kabiri nyuma y’aho abakandida babiri bahatanye babuze amajwi asabwa ngo hagire uwegukana intebe isumba izindi.

Luiz Inacio Lula da Silva yagize amajwi 48,4% mu gihe Jair Bolsonaro usanzwe ku butegetsi we yagize 43,2%; bivuze ko ugomba kuba Perezida wa Brésil azamenyekana mu mpera z’uku kwezi binyuze mu matora y’icyiciro cya kabiri.

Lula da Silva si mushya muri politiki ya Brésil kuko yabaye Perezida wa 35 w’iki gihugu hagati ya 2003 na 2010. Magingo aya, arashaka kongera kuyobora iki gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 76 nyuma yo kutuzuza amajwi asabwa, yabwiye abamushyigikiye ko urugamba rukomeje. Ati “Urugamba rurakomeje, kugeza ku munsi w’intsinzi.”

Abaturage bo muri Brésil ntibagiriye icyizere Bolsonaro usanzwe ari Perezida. Impamvu ahanini ni uburyo yitwaye mu kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 cyasize abaturage ibihumbi 685 bapfuye mu gihe kandi abandi barenga miliyoni 30 bafite ikibazo cy’inzara.

Ku wa 30 Ukwakira nibwo byitezwe ko icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru