Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Burera: Umugabo aracyekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro

Monday 26 November 2018
    Yasomwe na

Umugabo witwa Nshimiyimana wo mu mudugudu wa Gashoro, akagari kitwa Gashoro, mu murenge wa Rwerere, mu Karere ka Burera yishe umugore we witwa witwa Mujawamariya Marceline amuemesheje umuhoro.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’aya mahano, inzego z’umutekano zihita zita muri yombi Nshimiyimana wari umaze kwipfakaza.
Abaturanyi b’uyu muryango bahuriza kukuba wari usanzwemo amakimbirane ashingiye ku mitungo, bagashimangira ko ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.
Banavuga ko uyu Nshimiyimana yari asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe, kuko ngo yajyaga ajya kwivuza mu bitaro bya Ndera, gusa ngo muri iyi minsi nta kibazo yari afite ku buryo yashoboraga kwica uwo bashakanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yemeza amakuru y’ubu bwicanyi avuga ko bufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Avuga Nshimiyimana yasabye umugore we icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo ajye kwaka inguzanyo ku Umurenge SACCO undi akakimwima, bigateza intugunda zateye ubwicanyi.
Amakimbirane yaba bombi ngo amaze igihe, aho Mujawamariya yahoraga ashinja umugabo kujyana umutungo w’urugo mu nshoreke.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Butaro, Nshimiyimana ukekwaho kwica umugore we akaba yashikirijwe Sitasiyo ya RIB iri Rusarabuye.
burigihe iyo hari uwishwe nuwo bashakanye usanga abaturage bavuga ko hasazwe intonganya nibizo kugeza umwe y’ishe undi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru