Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Burundi: Abayobozi bavugwaho ubushurashuzi batangiye kwirukanwa

Monday 4 October 2021
    Yasomwe na

Raoul Nshungu

Hashize iminsi Leta y’Uburundi isabye abarimo ba Guverineri b’intara gukora urutonde rw’abayobozi bavuwaho, ubushurashuzi cyangwa ababana mu buryo butemewe n’amategeko ubundi bagakurwa mu mirimo yabo kuko ibyo bitandukanye n’indangagaciro z’umuyobozi.

Mu itangazo ryo ku wa 20 Nzeli 2021 ryashyizwe ho umukono na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu n’amajyambere rusange Gervais Ndirakobuca rivuga umuyobozi ufite imyitwarire nk’iyo agomba kwirukanwa nta yindi nteguza ngo kuko bishobora kuba bitesha umutwe abaturage.

Iri tangazo rigira riti "Mu nama zinyuranye n’abaturage, haravugwa abayobozi bafite abo babana mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa abavugwa ho ubushurashuzi kandi guverinoma yari yafashe ingamba zo guca intege iyi myitwarire mu gihugu cyose. Byongeye kandi, Minisitiri w’Intebe arasaba ko inzego zose zigomba kwerekana indangagaciro zimwe, zikabera urugero kandi zigatera icyizere."

Iri tangazo rikomeza rivuga ko buri muyobozi akwiye kuba afite indangagaciro zo kwihesha agaciro no kuba intangarugero.

Ku rundi ruhande hari abaturage bishimiye iki cyemezo, nkaho ikinyamakuru Iwacu-Burundi cyavugishije umuturage wo mu ntara ya Cibitoke.

Yagize ati "Hari abayobozi batihishiraga akumva ko inshoreke ye ihari mu buryo buhoraho bakabikora nta cyo bikanga."

Gusa hari ibinyamakuru byagiye bigaragaza ko ubu buryo bushobora guteza ibibazo dore ububasha bwahawe ba guverineri bishoboka ko hari abakwirukanwa bazize izindi mpamvu batumvikana ho n’abafite ubwo bubasha.

Ibaruwa yose ya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu n’amajyambere rusange Gervais Ndirakobuca yandikiye abayobozi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru