Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Burundi: Minisitiri yagaragaye abumba inkono aba-Twa barumirwa

Tuesday 9 August 2022
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abenegihugu, Uburenganzira bwa Muntu, imibereho y’abaturage n’ubuginganire bw’abagabo n’abagore, muri Repubulika y’u Burundi, Sabushimike Imelde, yatunguye benshi mu benegihugu ubwo yafataga ibumba akicara akabumba inkono, umwuga usanzwe ukorwa n’aba-Twa muri iki gihugu kikigendera ku by’amoko.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa mbere, agaragaza Minisitiri Sabushimike, yicaye abumba inkono nk’usanzwe amenyereye ako kazi, abenegihugu bashungereye bareba uko umutegetsi azobereye akazi kabo mu buryo batari bazi.

Minisitiri Sabushimike, yereka aba-Twa ko azi kubumba, bakwiye guteza imbere umwuga wabo

Ni mbere gato yuko uyu munsi mu Burundi hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Abasangwabutaka, bazwi nk’Abatwa muri icyo gihugu.

Uwo munsi wemejwe n’inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye, ONU, tariki mu 1994.

Kuri uwo munsi, abasangwabutaka bo ku Isi yose bahurira hamwe mu bihugu, akarere cyangwa umugabane w’Isi bakagaragaza umunezero n’akanyamuneza bafite nyuma y’imyaka myinshi bamaze mu mwijima, mu ihezwa, bakumiriwe n’ibindi bibi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Uruhare rw’umugore w’umusangwabutaka mu guteza imbere imico n’ibirango byawo”.

Minisitiri w’’Ubumwe bw’Abenegihugu, Uburenganzira bwa Muntu, imibereho y’abaturage n’ubuginganire bw’abagabo n’abagore, muri Repubulika y’u Burundi, Sabushimike Imelde
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru