Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

CERULAR yatanze umuti ku cyuho kiri mu itegeko ryo kubona amakuru

Saturday 22 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (Center for Rule of Law Rwanda-CERULAR) watanze icyaba igisubizo ku cyuho kigaragara mu itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda.

Umuyobozi w’uyu Muryango, John Mudakikwa, yavuze ko ubwo basesenguraga bagakora n’ubushakashatsi ku itegeko ryo kubona amakuru, ryo mu 2013 basanze nta bihano biteganywa ku muntu wanze gutanga amakuru asabwa, mu gihe kandi kugeza ubu nta rwego rushinzwe kuryubahiriza.

Babigaragaje kuri uyu wa Kane mu nama nyunguranabitekerezo yareberaga hamwe ibyavuye mu bushakashatsi CERULAR yakoze ku bufatanye na Norvegian People’s Aid(NPA), Swiss Agency for Development and Corporation (SDC), Sweden Sverige ndetse na Norad.

Mudakikwa yavuze ko basanze abaturage benshi batarasobanukirwa n’itegeko ryo guhabwa amakuru kandi ari ingenzi n’uburenganzira bwabo, bityo babonye ko hakirimo icyuho.

Yagize ati: "Twasanze hakirimo icyuho muri iri tegeko kuko iyo urebye uburyo ryanditse, ntabwo rifite ibihano ku muntu udatanga amakuru, nta nubwo risobanura neza icyo umuntu yakora igihe yimwe amakuru kugira ngo uburenganzira bwe abuhabwe.”

Kuri CERULAR ngo basanga hari icyo Leta ikwiye gushyiraho cyaba igisubizo.

Mudakikwa yagize ati: "Leta yashyiraho ikigo cyihariye gishinzwe gushyira mu bikorwa itegeko ryo gutanga no guhabwa amakuru."

CERULAR isaba ko habaho amavugurwa y’iri tegeko hakongerwamo ibihano ku muntu wimana amakuru, ndetse hakabaho uburyo umuturage yajurira mu gihe yimwe amakuru, kuko ari uburenganzira bwe, dore ko banayimana nta mpamvu ifatika batanze.

Ibi kandi ngo byajyana nuko abashinzwe gutanga amakuru mu bigo bitandukanye bahabwa ubwo bubasha, dore ko iyo ubabajije amakuru bajya kubaza ababakuriye ugasanga uyasaba arasiragizwa.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ireberera itangazamakuru nk’umwe mu bakenera amakuru cyane mu buyobozi yo kugeza ku baturage, umukozi wayo ushinzwe Politiki y’itangazamakuru, Bwana Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko nta mpamvu yari ikwiye gutuma abayobozi badatanga amakuru ariko bagiye gusuzuma ibivugwa ngo barebe icyakorwa.

Agira ati: "Amatageko ariho na Politiki igenga itangazamakuru iriho ni iya 2011 bigeze igihe cyo kuvugururwa. Bimwe mu bitekerezo byatanzwe muri ubu bushakashatsi bigiye gusuzumwa kugira ngo habeho koko uburyo bwo gushyiraho amategeko agendanye n’ibihe tugezemo kandi ashingiye ku busabe bw’abanyarwanda na cyane ko ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza.”

Akomeza agira ati: "Abakora ayo makosa abenshi bayakora ku giti cyabo, si umurongo Leta yatanze kuko Leta yemera amahame ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu bafate buri munyarwanda utanze ibitekerezo bye mu itangazamakuru ahabwe uburenganzira bwe kuko n’itegekonshinga n’andi mategeko arabishimangira.”

Politiki igenga itangazamakuru iriho ubu yashyizweho mu mwaka wa 2011, mu gihe Itegeko ryo gutanga amakuru ryashyizweho mu mwaka wa 2013 aho u Rwanda rwari urwa 3 muri Afurika y’Iburasirazuba mu kugira iryo tegeko, rukaba urwa 11 muri Afurika ndetse n’urwa 94 ku Isi.

Inshingano zo kubahiriza iri tegeko zari zahawe Urwego rw’umuvunyi, gusa mu mavugurura y’ububasha bw’uru rwego yabaye mu 2021 iyo nshingano bayikuyemo isigara ntaho ibarizwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru