Ikipe y’u Rwanda Amavubi isezerewe n’Inzovu za Guinea ku gutego 1-0 mu kiciro cya 1/4 mu marushanwa ari kubera muri Cameron.
Umukino wahuje U Rwanda na Guinea i Limbe muri Cameron, watangiye ugaragaramo amakosa menshi ku mpande zombi no guhabwa amakarita atukura, aho ku munota wa 60’ umuzamu w’Amavubi Kwizera Olivier yahawe ikarita y’Umutuku ava mu izamu mu buryo Abanyarwanda benshi batunguwemo.
Iyi karita yaje ikurikira iyahawe umukinnyi wa Guinea nawe ku ikosa yari akireye umukinnyi w’Amavubi.
U Rwanda ruviriyemo muri 1/4 abatari bake bashimira abakinnyi ku muhate bagaragaje kuko hari hashize imyaka 16 u Rwanda rudaheruka kugera muri icyo kiciro.


















