Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

CHINA: Indege yamanutse bucumu hatikirira ubuzima bw’abagenzi 132

Monday 21 March 2022
    Yasomwe na

Indege yo mu bwoko bwa Boing 737 yari irimo abagenzi 133 yahanutse mu butumburuke bw’ibilometero birenge 30 isandara hasi iraturika. Amakuru ababaje avuga ko kugeza ubu nta kizere ko hari uwayirokotse.

Ni insanganya yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2022, amafoto yamaze kujya ahagaragara arerekana indege yaguye ahantu hasa n’ahari urutoki mu Misozi ituriye Umujyi wa Wuzhou.

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yategetse abatabazi kuhagera vuba na bwangu bakareba ko hari uwo baramira ariko icyizere cy’uko hari uwaboneka ni gicye.

Video yatangajwe na Televiziyo y’u Bushinwa yitwa Central China Television( CCTV) agaragaza indege ihanuka icuritse yikubita hasi iraturika.

Perezida w’u Bushinwa kandi yategetse ko hahita hatangizwa iperereza ku cyayiteye.

Iriya ndege yari ifite ibirango bya MU5735 ikaba yavaga mu Mujyi wa Kunming mu Ntara ya Guangzi.

Iyi ndege yari imaze umwanya muto ihagurutse ariko ntiharamenyekana icyayihanuye by’igitaraganya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru