Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rwahagaritse ibiganiro n’Ububiligi bya ba Minisitiri bitewe n’imikirize y’Urubanza rwa Rusesabagina

Tuesday 21 September 2021
    Yasomwe na

Mutugirehe Samuel

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri ni bwo is yose yarimo ikurkirana imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, bose hamwe bagera kuri 21.

Isomwa ry’urubanza ryarangiye Rusesabagina ahamwe n’ibyaha aregwa, ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba wa MRCD/FLN akatirwa n’igihano cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wari umuvugizi wawo yakatiwe imyaka 20.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ububiligi, Sophie Wilmes, akibyumva ntibyamushimishije, cyane ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bwaho akaba mu rukiko yaranihakanye kuba Umunyarwanda. Ako kanya yahise anenga imikirize y’urubanza rw’uuturage wabo.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, byanenze imikirize y’urubanza rwe, bivuga ko ryari urwiyerurutso, ko nta butabera buboneye yaboneye mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmes, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Wilmes yakomeje avuga ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.

Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.

Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”.

Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’impande zombi.

Riti “ Ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntibizabaho”.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru