Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

California: Abantu 24 bamaze gusiga ubuzima mu nkoni y’umuriro

Monday 13 January 2025
    Yasomwe na

Inkongi y’umuriro imaze iminsi yibasira Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika imaze kugwamo abantu 24.

Abayobozi mu nzego za Leta ya Los Angeles nibo bamaze kwemeza ko abantu bamaze guhitanwa n’iyi nkongi bagera kuri 24.

Guverineri wa California, Gavin Newsom yatangaje ko atekereza ko iyi nkongo izarushaho kuba kimwe mu biza kamere bibi mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu biciro bijya bigendera ku kuzimya inkongi.

Kujyanye n’ikigero cy’ibirimo guhitanwa n’iyi nkongi, ibikorwaremezo bigera ku bihumbi 10 bimaze gusenywa nayo, biri ku buso bwa mile metero kare 60.

Abagera ku bihumbi 200 muri izi mpera z’icyumweru gishize bahawe ubutumwa bwo kwimuka ahagiye kugera inkongi mu gihe itsinda ry’abazimyamuriro ba Lone star State bari kwerekeza muri California mu gutanga ubufasha bwo kuzimya umuriro.

Guverineri Greg Abbott wa california yasabye inzego za leta kohereza abafasha kuzimya umuriro n’ibikoresho byose bishoboka.

Leta ya California irimio kohereza abazimya umuriro bagera ku 135, abakozi bo kwa muganga n’imodoka rutura 45 zifite moteri igeza amazi kure hashoboka yo kuzimya umuriro, imbangukiragutabara n’izindi modoka zifasha muri gutunganya igikorwa, kimwe n’abanndi bakozi.

CBS19 yatangaje ko Uburasirazuba bwa Leta ya Texas nabwo bwohereje abagize ishami rizimya umuriro bagera kuri 6.

hagati aho ariko iyi ni inkongi itaramenyekana inkomoko yayo, ari nayo mpamvu bakiyita ikiza kamere.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru