Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Colin Powell yanenze uburyo Donald Trump ari kwica itegekonshinga

Monday 8 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Colin Powell wahoze ari umunyamabanga wa leta y’Amerika yanenze bikomeye uburyo Perezida Donald Trump yitwaye ku bijyanye n’imyigaragambyo yo kwamagana irondabwoko, avuga ko yarenze ku itegekonshinga.

Uyu wo mu ishyaka rimwe na Perezida Trump ry’abarepubulikani, wahoze ari na we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Amerika, ni we wa vuba aha unenze uburyo Trump ari kwitwara, harimo no gukangisha ko ingabo zagabwa ngo zisoze imyigaragambyo.

Yavuze ko mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe azatora Joe Biden, umukandida w’ishyaka mucyeba ry’abademokarate.

Perezida Trump yasubije avuga ko Bwana Powell yiha agaciro karenze cyane adafite.

Powell ni we Munyamerika ukomoka muri Afurika wenyine kugeza ubu wabaye umukuru w’ingabo z’Amerika.

Yiyongereye ku rutonde rukomeje kuba rurerure rw’abahoze ari abasirikare bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Amerika bari kwamagana Bwana Trump ku gikangisho cye cyo kugaba ingabo ngo zisoze imyigaragambyo.

Iyo myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’Umunyamerika w’umwirabura George Floyd wari mu maboko ya polisi rwabereye i Minneapolis ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu.

Ejo ku cyumweru, icyenda mu bantu 13 bagize inama njyanama y’umujyi wa Minneapolis basezeranyije bari imbere y’imbaga y’abigaragambya babarirwa mu magana ko bazasesa urwego rwa polisi yaho.

Bavuze ko bazarusimbuza uburyo bushya bwo gucunga umutekano butuma tugira umutekano by’ukuri.

Hagati aho, ingamba z’umutekano zakuweho muri Amerika mu gihe imyigaragambyo itangiye kugenza macye.

Ubutegetsi bwa New York bwasoje igihe cy’umukwabu cyari kimaze icyumweru, naho Perezida Trump avuga ko agiye gutegeka inkeragutabara gutangira kuva aho zari zagabwe i Washington DC.

Colin Powell yavuze iki?

Avugira kuri televiziyo CNN ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Powell yagize ati, "Dufite itegekonshinga. Kandi tugomba gukurikiza iryo tegekonshinga. Kandi perezida yarirenzeho".

Akomoza kuri Perezida Trump, uyu Jenerali w’inyenyeri enye ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati, "Arabeshya ku bintu runaka, kandi bikarangirira aho kuko abantu batabimuryoza".

Amagambo ye yakiriwe ate?

Kuri Twitter, Trump yagize ati, "Colin Powell uri umuntu wa ntawe wagize uruhare rukomeye mu kudushora mu ntambara zatubereye mbi zo mu burasirazuba bwo hagati".

Aho yavugaga ku ntambara yo mu kigobe yo guhera mu mwaka wa 1990 kugera mu 1993 ndetse n’igitero muri Iraq kiyobowe n’Amerika n’ibihugu by’inshuti cyo mu mwaka wa 2003.

Biden na we yagiye kuri Twitter mu kwamagana uburyo Perezida Trump ari kwitwara mu guhangana n’iyi myigaragambyo.

Yavuze ko yakoresheje ntacyo yitayeho amagambo ye nka perezida mu gushishikariza ibikorwa by’urugomo, kubiba urwango n’ivangura, no kudutandukanya kurushaho.

Condoleezza Rice wahoze ari umunyamabanga wa leta y’Amerika yabwiye televiziyo CBS ko yifuza ko Trump aba ashyize ku ruhande ho gato ibyo kwandika kuri Twitter akagira ikiganiro n’Abanyamerika.

Madamu Rice yagize ati, "Ntabwo ari buri wese uzemeranya na buri perezida wese, n’uyu perezida uriho, ariko nka perezida ugomba kuvugana na buri Munyamerika, atari gusa abashobora kwemeranya nawe".

Ibi bije bikurikira ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi bwa Minneapolis byo gusesa igipolisi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru