Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Colorado: Urusasu ku batinganyi rwahitanye bamwe

Monday 21 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abantu bagera kuri batanu bishwe, 25 barakomereka ubwo umuntu witwaje intwaro yarasaga mu nzu y’imyidagaduro y’abaryama bahuje ibitsina, bazwi nk’Abatinganyi, muri leta ya Colorado muri Amerika.

Ukekwa yafunzwe na polisi kandi arimo kuvurwa ibikomere.

Abantu babiri bafatwa nk’intwari ni bo babashije guhagarika uyu warasaga, nk’uko polisi ibivuga.

Club Q, yo mu mujyi wa Colorado Springs, yanditse kuri Facebook ko “ibabajwe bikomeye n’igitero kidafite impamvu” ku bantu bayo.

Perezida w’Amerika, Joe Biden yavuze ko Abanyamerika batakwihanganira urwango.

Kuwa gatandatu mbere gato ya saa sita z’ijoro ku isaha yaho, ni bwo polisi yatabajwe ko hari umuntu urimo kurasa abantu mu nzu y’urubyiniro.

Ukekwa bamusanze muri iyo club, bivugwa ko yarashishije imbunda ndende.

Polisi ntivuga icyateye uyu muntu kurasa abantu ariko ivuga ko iperereza rizamenya niba ari igitero cy’urwango, cyangwa niba hari abandi bakigizemo uruhare.

Umukuru wa polisi muri ako gace, Adrian Vasquez, yashimiye abantu babiri bari muri iyo nzu y’imyidagaduro babashije guhagarika uyu warasaga.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko ukekwa yinjiye muri Club Q agahita atangira kurasa abarimo agakomeza imbere. Mu gihe yari imbere muri club, nibura abantu babiri baramurwanyije babasha guhagarika ko akomeza kwica no gukomeretsa abandi. Dukwiye kubashima cyane.”

Uwafashwe agafungwa byatangajwe ko yitwa Anderson Lee Aldrich w’imyaka 22.

Guverineri wa leta ya Colorado, nawe usanzwe ahuza ibitsina n’abo babisangiye, yashimye “ubutwari bw’abantu babiri bahagaritse uwarasaga, bakarokora ubuzima”.

Yanditse kuri Facebook ko leta akuriye yifatanyije n’umuryango w’aba-LGBTQ n’undi wese uri mu kababaro.

Mu itangazo, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko ahantu hakwiye kuba hatekanye “ho kwishimira no kwemerwa ntihakwiye guhinduka ah’iterabwoba n’urugomo”.

Yongeraho ati: “Nyamara biraba kenshi. Tugomba kuvanaho ubusumbane bugira uruhare mu rugomo rukorerwa aba LGBTQI+.”

Mu 2016, abantu 49 barishwe abarenga 50 barakomereka mu kurasa kwabere kuri club y’abaryamana n’abo bahuje ibitsina yitwa Pulse muri Orlando muri leta ya Florida. Icyo gihe ni ko kwica abantu n’imbunda kwaruse ukundi mu mateka ya Amerika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru