Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Congo DRC: Abasivile 20 biciwe mu rusengero

Friday 11 March 2022
    Yasomwe na

Abantu 20 biciwe mu rusengero ruherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari bakambitse bahunga intamba zo mu gace bari batuyemo.

Aba baturage biswe bari barahungiye mu rusengero nyuma yuko bakuwe mu byabo n’intambara zitandukanye zisa n’izananiranye gushira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’urusengero ruri mu Ntara ya Ituri aho byabereye bavuze ko aba basivili biciwe mu gace ka Kilo.

Umwe mu bayobozi muri Kiliziya Gatolika yabwiye AFP ko Umutwe witwaje Intwaro witwa Codeco “waduteye ahagana saa 5.30 z’igitondo.’’

Yakomeje ati “Batangiye kurashisha imbnda zabo, twirunda mu nzu. Binjiye muri imwe mu nyubako aho abantu bakuwe mu byabo bari baryamye, nyuma baragenda, twasanzemo imibiri y’abantu 12 bapfuye.’’

Reuters yo yatangaje ko bishwe n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) usanzwe utoroheye abaturage mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo DRC.

Izo nzu zicumbikiye abantu bagera ku 1.000 bahunze ubwicanyi bwabereye hafi y’agace ka Matongo muri Teritwari ya Djugu.

Jean-Pierre Basiloko uhagarariye umuryango udaharanira inyungu yavuze ko abarwanyi bitwaje intwaro babanje gutera batayo y’ingabo za Congo mbere yo kwinjira mu nyubako y’urusengero. Aho ni ho bageze bica abandi bantu bane, banakomeretsa bikomeye babiri.

Codeco (Cooperative for the Development of the Congo) ikekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bwakorewe abasivili, ni umuryango uvuga ko uhagarariye inyungu z’bo mu bwoko bw’Aba-Lendu.

Aba-Lendu n’Ab-Hema bakunze kugirana amahari ndetse yatumye benshi bahaburira ubuzima hagati ya 1999-2003; ikibazo cyacogoye kubera ubuhuza bw’ingabo za EU. Imvururu zongeye kwaduka mu 2017, nyuma yo gukaza umurindi kwa Codeco.

Raporo yakozwe n’Umuryango w’Abanya-Danemark wita ku Mpunzi (Danish Refugee Council) yerekana ko ibitero bya Codeco bimaze kugwamo abaturage benshi, abasaga miliyoni 1,5 bavuye mu byabo, mu gihe kimwe cya kabiri cy’abaturage bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije.

Ku wa 16 Gashyantare, uyu muryango wafunze abantu umunani barimo umu-general woherejwe na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu biganiro bigamije kugarura amahoro.

Codeco ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro wayogoje Ituri n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yiganjemo iyashibutse ku ntambara zibasiriye Akarere mu myaka 25.

Izi ntara zombi muri Gicurasi 2021 ni bwo zashyizwe mu bihe bidasanzwe, icyo gihe zahawe abayobozi ba gisirikare hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru