Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Congo DRC: Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga yashyize aregura

Friday 29 January 2021
    Yasomwe na

Nyuma yo gutakarizwa ikizere n’Inteko Ishinga amategeko, ikanamusaba kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilukamba yashyize aregura, ageza ubwegure bwe kuri Perezida wa Congo DRC, Felix Tshisekedi.

Ilunkamba na Guverinoma ye baterewe icyizere bashinjwa ubushobozi buke.

Ku wa Kane, tariki ya 28 Mutarama 202, uyu Ilunga Ilukamba yari yateye utwatsi ibyo kweguzwa, avuga ko akanama kabimusaba katarajyaho mu buryo bwemewe kuko abakgize uko ari barindwi bataraboneka ariko umunsi wije bamaze kugeza amabaruwa ya kandidature ku biro by’ubunyamabanga bwako.

Abakurikiranira hafi ibya Congo ku miyoborere yaho, basanga uku kweguzwa kwa Minisitiri w’Intebe ari nk’iturufu nziza kuri Perezida Tshisekedi nyuma y’igihe arwana no kugira ubwiganze mu bagize guverinoma no mu nteko ishinga amategeko.

Iyeguzwa rya Minisitiri w’Intebe rije rukurikira iyegura rya Perezida w’Inteko Ishinga amategeko.

Mu kweguza Minisitiri w’Intebe Ilunga Iluukamba byatowe n’abadepite 367 mu badepite 500 bagize inteko ishinga amategeko ya Congo DRC.

Iri yegura rya Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye umubare munini w’abadepite n’abaminisitiri bagize guverinoma ya Congo rigiye gushyira akadomo ku iambo no kwivanga mu mitegekere bya Kabila muri Tshisekedi uri ku butegetsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru