Perezida wa Côte D’Ivoire yatewe coup d’etat n’agatsiko k’abasirikare gatangaza ko ariko kayoboye inzibacyuho.
Abasirikare bayobowe n’uwitwa Adama Ouattara batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alassane Ouattara.
Adama Ouattara yagize ati: “ Dushingiye kuri izo ngingo rero dutangaje ko ubuyobozi bwategekaga muri iyi manda buhagaritswe.”
Bavuze ko ubutegetsi bwari buriho butari bukurikije amategeko bityo bugomba gusubiza abaturage.
Ukuriye abahiritse Alassane Quattara, Adama Ouattara muri video iri kuri X yavuze ko inzego zose zari ziyobowe n’ubutegetsi bwa Ouattara zambuwe ubushobozi ahubwo ko zigiye kuyoborwa na Perefe na ba Superefe mu gihe cy’inzibacyuho.
Adama Quattars yasabye abasirikare na Polisi kwirinda gukora icyo ari cyo cyose cyabangamira umudendezo rusange w’abaturage ahubwo bagakomeza kurinda ituze rusange.
Yatangaje ko gukuraho inzego ziri ho muri iki gihe abaturage babiherwa ububasha n’ingingo ya 57 n’iya 58 zigize Itegeko Nshinga rya Côte d’Ivoire.




















