Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

DRC: Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko yanze agasuzuguro aregura

Saturday 15 January 2022
    Yasomwe na

Visi-Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Marc KABUND-A-KABUND, yeguye ku nshingano ze kubera ko abamurinda baherutse gusuzugurwa baranakubitwa.

Kabund yatangaje ko afashe iki cyemezo nyuma y’uko abapolisi bamurinda bakubiswe n’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika.

Byatangiye ubwo abapolisi barinda KABUND-A-KABUND bafata umwe mu basirikare barinda Umukuru w’igihugu n’abagize umuryango we, la Garde Républicaine, wari uri mu modoka y’Umufasha wa Perezida wa Perezida witwa Agnes Tshisekedi bakamwambura imbunda barangiza bakamukubita bakamwumvisha.

Nyuma yo kumukubita baramufashe bamujyana ku kigo cyabo.

Ntibyatinze bagenzi be barabimenya nabo barikora bajya gukubita abapolisi barinda Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko.

Barakubise biratinda biza no kumenyakana ko ibintu bikomeye, abasirikare bashinzwe ikinyabupfura cya bagenzi babo baza gutabara.

Iyi rwaserera hagati y’ingabo zirinda Umunyacyubahiro wa mbere mu gihugu n’abapolisi barinda umwe mu bayobora Abadepite yatumye abantu bibaza uko imiyoborere ya Perezida Felix Tshisekedi yafashe muri iki gihe.

Ntibisanzwe ku isi ko izi nzego zirwana kugeza n’ubwo abantu bafata amashusho yo guterana igipfunsi.

Ni icyemezo yafashe ahita agitangariza kuri Twitter.

Ibiro bya Perezida wa Repubulka ya Demukarasi ya Congo ntibiragira icyo bitangaza ku bwegure bwa Jean-Marc Kabund.

Congo DRC iritegura amatora rusange ya Perezida Felix Tshisekedi mu 2023 nyuma yuko Perezida uriho azaba asoje Manda ye ya mbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru