Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

DRC: Uwari umujyanama wa Perezida yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Thursday 8 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ubushinjacyaha bwasabiye Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi , imyaka itatu y’igifungo n’imirimo y’agahato kubera ibyaha ashinjwa bya ruswa.

Muri Nzeri 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe hanze amashusho ya Vidiye Tshimanga, amugaragaza ari kuganira n’abashoramari abasaba amafaranga kugira ngo abafashe.

Muri ayo mashusho yafatiwe i Londres mu Bwongereza, hari aho uyu mugabo abwira abo bashoramari, ko bazashora miliyoni 200, bagakora bakabona inyungu ariko ko azaba afite imigabane muri sosiyete yabo.

Vidiye Tshimanga yahise yegura ndetse atangira gukurikiranwa mu nkiko ku byaha bya ruswa, gukoresha ububasha bwe no kugomera umukuru w’igihugu.

Abunganira Tshimanga bo bavuze ko umukiliya wabo ibyo ashinjwa byakorewe mu mahanga bityo nta bubasha inkiko z’imbere mu gihugu zimufiteho.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko,Tshimanga yatawe muri yombi tariki 21 Nzeri 2022, nyuma aza kurekurwa ngo aburane ari hanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru