Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

DRCONGO: Hari abatangiye gusaba leta ya Kinshasa ko yagirana na M23

Tuesday 2 July 2024
    Yasomwe na

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari abaturage bo muri teritwari ya batangiye gusaba ko leta ya Kinshasa yagirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Umwe mu baturage baganiriye na radio okapi wo muri teritwari ya Lubero (Nord-Kivu), Abner Kiveho, ejo ku munsi wa mbere, 1 Nyakanga, yasabye ko guverinema ye ya Congo yakwemera ikagirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 kuri ubu umaze kwigarurira uduce twinshi two mu ntara ya kivu ya Ruguru.

Uyu muturage avuga ko iyi nzira itakemura gusa ubuzima bw’abantu buri kuhatakarira ahubwo ko yanazahura ubucuruzi n’abantu bagasubira mu byabo.

Abner Kiveho wahunze imirwano yagize ati: «Narindi Kanyabayonga, aha rero twavuga ko nta gihe cyari cyatinda ku buryo leta yakwanga kuganira n’izi nyeshyamba za M23, ibi byafasha kurinda ubuzima bw’abaturage bari kwicwa, byatuma hanajyaho uburyo buboneye bwo kuyobora abaturage bikurikije amategeko, umutekano wagaruka. Turasaba Guverinoma ya Congo kwihutisha inzira za Diplomasi."

Uyu kandi avuga ko ingabo za Congo nabo bari gufatanya muri iyi ntambara batakaje bikomeye ubwo bamburwaga agace ka Kanyabayonga ndetse na Kirumba.

Abner Kiveho akomeza avuga ko ibi biganiro aribyo abona nk’umuti wabuza izi nyeshyamba za M23 zikomeza kwigarurira ibice byinshi by’intara ya Kivu ya Ruguru.

Icyakora nubwo uyu avuga ibi, guverinema ya Kinshasa yahakanye yivuye inyuma ko itazigera yicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23.

ibi kandi binashimangirwa n’uruzinduko Judith Suminwa, minisitiri w’intebe wa RDC, aherutse kugirira mu mujyi wa Goma mu mpera z’ukweizi kwa gatandatu aho yatangaje ko bagiye kongerera ubushobozi ingabo za FRDC mu rwego rwo gukemeza guhangana na M23.

Icyakora yijeje abaturage ko guverinema ye igiye gukora igishoboka yaba inzira za diplomasi murwego rwo gushakira aba baturage amahoro arambye by’umwihariko ku batuye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibibera muri Lubero bituma abaturage baho bifuza ko leta ya Tshisekedi yaganira na M23

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru