Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Danmark nayo irashaka koherereza u Rwanda abimukira

Wednesday 20 April 2022
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Mata 2022, nibwo hasakaye amakuru aturutse mu bitangazamakuru byo ku mugabane w’Ubuurayi ko igihugu cya Danmark nacyo kiri mu biganiro na Leta y’u Rwanda ngo babakirire abimukira n’abashaka ubuhunzi bari muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe bagishakisha ibyangombwa byo kwakirarwa.

Ikinyamakuru Reuters cyanditse ko Minisitiri muri Danmark ushinzwe abinjira no kubashyira mu buzima busanzwe, Mattias Tesfaye Tesfaye, yavuze ko ibiganiro birimbanyije n’u Rwanda kugira ngo babafashe gushyiraho uburyo bwo kujya bohereza abimukira mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, barebeye ku buryo bw’ikitegererezo bwashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza.

Nyuma yo kubona ko igihugu kirimo kwakira umubare munini w’abimukira, umwaka ushize igihugu cya Danmark cyatoye itegeko ryemerera abimukira n’impunzi muri icyo gihugu kujya babanza bagacumbikirirwa mu gihugu gifatanyabikorwa na Danmark.

"Our dialogue with the Rwandan government includes a mechanism for the transfer of asylum seekers," Immigration Minister Mattias Tesfaye said in an emailed statement to Reuters on Wednesday.

Minisitiri Mattias yagize ati, "Ibiganiro byacu na guverinoma y’u Rwanda bikubiyemo uburyo bwo kohereza abashaka ubuhunzi (abimukira). Mu butumwa bwa Email yandikiye Reuters.

Yongeyeho ati, “Ibiganiro bigamije kugira ngo tumenye neza uburyo buboneye bukoreshwa bwo gutahura abacuruza abantu bukoreshwa n’abacuruza abantu bikunze kuba ku bambukiranya inyanja ya Mediterane uyu munsi.”

Minisitiri wa Danmark yerura ko igihugu cye kitagamije kwitambika gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda, akaba ari nayo mpamvu asaba inteko gushyigikira uwo mugambi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru