Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mutoni Deborah uri guhatana na Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda arashinjwa uburiganya ku mbuga nkoranyambaga

Friday 4 January 2019
    Yasomwe na

Byanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Mutoni Deborah n’umuobwa uri gushinjwa gutekinika mu mubijyanye no gushaka amajwi ku mbuga nkoranyambaga, azamufasha mu kubona itike imugeza mu mwiherero w’abakobwa 20 mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019,aho kuri ubu amaze gutorwa n’Abarabu n’Abahinde gusa.

Icyiciro cyo gutora ba nyampinga bnyuze ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, instagram nizindi, cyatangiye guteza urwikekwe kuko Mutoni Deborah uhanganye na mwiseneza ari kwifashisha application zongera likes kugirango arebe ko yahigika Josiane uri kumuterana intambwe.

Urubuga rwa Miss Rwanda rwashyize hanze amafoto y’abahatana uko ari 37 kugira ngo barushanwe gushaka ababatora hifashishijwe imbuga nkoranya mbaga, aho uzarusha abandi amajwi azaba abonye itike izamujyana mu mwihererero wa Nyampinga w’Urwanda uzajyamo abakobwa 20 bonyine.

Amatora yatangiye kuwa 31 ukuboza 2018 yerekana ko Mwiseneza Josiane yamenyekanye kuberako yitabiriye iri rushanwa agenda n’amaguru ariwe uza imbere mubakunze ifoto ye (likes).

Ku rubuga rwa Instagram ifoto ya Josiane imaze gukundwa nabasaga ibihumbi 16 naho iya Debora bahanganye imaze gukundwa nabasaga ibihumbi 12.
Urubuga rwa facebook narwo rugaragaza ko Josiane akiri imbere yabo bahatana kuko afite amajwi agera ku bihumbi 3000 mu gihe Debora afite amajwi 500.
Uyu Mutoni Deborah uhagarariye intera y’uburengerazuba rero akaba ashinjwa guca iyubusamo ashaka amajwi byumwihariko ko agera ku bihumbi 14 by’amajwi afite kuri Instagram ari ay’abakomoka muri Asia.

Amajwi agaragaza uburyo Deborah ari gutorwa nabo muri Asia

Mu basaga ibihumbi 14 byatoye Deborah hafi 90% ni abatuye umugabane wa Asia mu bihugu nk’Ubuhinde, Pakistan nibindi bihugu by’abarabu.

Amajwi agaragaza uburyo Deborah ari gutorwa nabo muri Asia

Irushanwa ryo gutora bnyuze ku mbuga nkoranyambaga rikaba rizasozwa kuya 5 mutarama 2019 aho umukobwa uzaba urusha abandi amajwi (likes) azahita yinjira mu bakobwa 20 bazinjira mu mwiherero uzavamo Nyampinga w’U Rrwanda wa 2019.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru